Abaturage bo mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe bavuga ko bugarijwe n’ ikibazo cy’ inzara, Umuyobozi w’ Akarere agatangaza ko hashize ukwezi imvura yarabonetse, ibyo bikaba bitanga icyizere.
Ibi byashimangiwe mu kiganiro Meya wa Kirehe , Gerald Muzungu yagiranye na Bwiza.com ku murongo wa telefone, avuga ko iki kibazo cyari cyatewe ahanini n’ amapfa.
Yagize ati “ Ikibazo cy’ inzara cyarabaye ariko Leta yakoze uko ishoboye ibasha gutabara abaturage bari bamerewe nabi kurusha abandi, gusa ubu imvura yarabonetse , ikibazo cy’ inzara yari yatewe n’amapfa kigiye gukemuka”.
Yakomeje avuga ko mu Karere ka Kirehe, cyane cyane mu Tugari 5 tugize uyu Murenge wa Nyamugali ariho habaye amapfa akomeye atuma imyaka y’ abahinzi yumira mu mirima ntibasarura nk’ uko bari babyiteze.
Umurenge wa Nyamugali ukimara guhura n’ iki kibazo cy’ ingorabahizi habaruwe imiryango igera ku 1 600 ifite ikibazo kihariye kivuye kuri aya mapfa ihabwa ubufasha bw’ ibiribwa.
Ikibazo cy’imyaka yumiye mu mirima ariko si umwihariko wa Nyamugari gusa, kuko kivugwa no mu mirenge ya Mahama, Kigarama na Musaza.
Umwe mu baturage ba Nyamugali bagizweho ingaruka n’ aya mapfa, Xavier Kayitare, agira ati” Abaturage bamwe bahungiye mu duce turimo imvura, bamwe bagurisha amatungo , abagabo turasuhuka tujya gupagasa, rwose nta mwana ukirya saa sita”.
Nyamugali ni umwe mu mirenge 12 ya Kirehe, utuwe n’abaturage basaga 37 000, ni Umurenge uhana imbibi na Tanzania ukaba ukunda kwibasirwa n’izuba ryinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


