Kirehe: Nsabimana Joel yafatanywe umufuka w'urumogi

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe , ku itariki 25 Ukuboza yafashe uwitwa Joel Nsabimana ukekwaho kuba mu batunda ibiyobyabwenge babivana mu bice bimwe by’igihugu babijyana ahandi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nyamiryango, mu murenge wa Gatore yikoreye umufuka urimo ibiro 21 by’urumogi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati,” Ahagana saa munani z’ijoro yahagaritswe na Polisi yari ku kazi muri ako gace, hanyuma imusatse imusangana ruriya rumogi, ihita imufata. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yari aruvanye mu murenge wa Musaza; akaba yari arushyiriye undi muntu mu murenge wa Gatore, ariko haracyashakishwa abandi baba babifitemo uruhare. ”
IP Kayigi yakomeje agira ati, “Biragaragara ko uyu mugabo yibwiye ko byamworohera gutunda urumogi muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, ndetse ko byarushaho kuba byiza yitwikiriye ijoro; ariko yibagirwa ko Polisi y’u Rwanda ihora iri maso, haba ku manywa ndetse na nijoro.”
Yibukije ko kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere ku buryo izakomeza gukangurira Abaturarwanda kubyirinda, ariko na none bikajyana no gufata abakomeza kubyishoramo.
Yagize ati,”Ifatwa ry’uyu mugabo ndetse n’abandi ryatewe n’imikoranire myiza n’abaturage biyemeje kugira uruhare mu kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge. Turabashimira, kandi turabasaba gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.”
Kirehe ifatwa nk’imwe mu nzira zikoreshwa n’abatunda ibiyobyabwenge babyinjiza mu gihugu babivanye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 595 yo muri iki gitabo, naho iya 596 ivuga ko umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *