Uwitwa Sinaruhamagaye Mathias wo mu Mudugudu wa Ryamukaza, mu Kagari ka Nyakerera, mu Murenge Kigarama mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 10 Werurwe 2016 yishe umugore , Nyambuga Vestine w’imyaka 45 amukubise umutwe mu musaya ahita apfa.
Abaturanyi babwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko byose byaturutse ku kutumvikana ku ngemeri eshatu z’ibigori umugabo yari agiye kugurisha, ntibabyemeranyeho, baherako barafatana aribwo umugabo yakubise umugore umutwe mu musaya yitura hasi mu mbuga, ahita apfa.
Bavuga ko uru urupfu rwa Nyambuga Vestine rwabatunguye kuko mu buzima busanzwe nta makimbirane yarangwaga muri uyu muryango.
Semajeri Reverien Umuyobozi w’umudugudu wa Ryamukaza wakorewemo ubu bwicanyi yahumurije abaturage; abasaba kutihanira ahubwo bagashyira imbere kujya bicara hamwe, bakajya inama z’uko babonera umuti ibibazo bafitanye; kuko kurwana nta kibazo bikemura ahubwo bitera byinshi.
Sinaruhamagaye Mathias nyuma yo kwica umugore we, yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe mu gihe nyakwigendera Nyambuga Vestine w’imyaka 45, apfuye asize abana 8 bagizwe n’abakobwa 2 n’abahungu 6.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


