Kirehe: Umuyobozi w’umudugudu aravugwaho gutorokana amafaranga y’Ubudehe asaga miliyoni

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mudugudu wa Munini mu kagari ka Rwanyamuhanga, umurenge wa Mushikiri, akarere ka Kirehe, bashinja umuyobozi w’umudugudu, Turacyayisaba Gerard kunyereza amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi cumi na bitatu y’ubudehe.

Aba baturage bavuga ko Turacyayisaba yatorotse, kuva mu kwezi gushize ko nta we urongera kumuca iryera, bagakeka ko yatorekeye mu gihugu cya Uganda.

Turacyayisaba ngo yihaye inshingano zakorwaga na Komite y’Ubudehe mu mudugudu, akishyuza amafaranga bagurizwaga binyuze mu Budehe akishyirira mu mufuka.

Umwe muri aba baturage, avuga ko yababwiye ko ariwe bazajya baha amafaranga bagurijwe n’Ubudehe mu gihe bagombaga kuyaha komite y’ubudehe, agashyirwa kuri konti.

Agira ati “yatubwiye ko amafaranga atagomba kujya kuri konti y’ubudehe ahubwo azafunguza indi ndetse ko ariwe tugomba guha amafaranga twagomba kwishyura bitewe n’uko komite y’ubudehe yatubwiraga ko zavuyeho zitakibaho, amafaranga twarayamuhaye ariko ntibaduha ibyangombwa byacu by’ubutaka, ubu perezida w’ubudehe yanze kubiduha”.

Perezida wa Komite y’ubudehe mu mudugudu wa Munini, Murindwa Noel, avuga ko abaturage bishyuye amafaranga bahawe n’ubudehe ariko umuyobozi w’umudugudu yihaye inshingano zo kuyaka.

Agira ati “twagurije abaturage amafaranga y’ubudehe ibihumbi 800, bagombaga kuyishyura bashyizeho inyungu, ariko naje kumenya ko umuyobozi w’umudugudu bamuha amafaranga bintera urujijo, mbajije abaturage impamvu ariwe bayahaye, bambwira ko yababwiye ko konti y’ubudehe ayo mafaranga atazashyirwaho,… nageregeje kumusaba ko haba inama ariko we akabyanga, nabimenyesheje gitifu araduhuza dukora inama yemera ko ayo mafaranga ayafite koko bamusabye kuyazana akayamurikira abaturage mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, nyuma twumva ko yatorotse”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko ibyangombwa by’abaturage atabibahaye mu gihe amafaranga ataraboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushikiri, Gatsinzi Ananie, avuga ko batari bazi ko Turacyayisaba yanyereje amafaranga y’ubudehe, ko icyo bari bazi ari uko yatorokanye amafaranga y’ibimina by’abaturage.

Agira ati “Icyo twumvise ni uko ngo yatorotse ashobora kuba ari muri Uganda ariko batubwiye ko hari amafaranga y’ibimina by’abaturage yatwaye ariko ayo mafaranga y’Ubudehe ntabwo twumva ko byashoboka kuko hari komite y’ubudehe iba ishinzwe kuyakurikirana agashyirwa kuri konti y’Ubudehe, ntabwo byumvikana uburyo yaba yarayatwaye, …nzajyayo nibwo nzasobanukirwa neza iby’ayo mafaranga bavuga ko yatwaye n’uburyo yayatwaye”.

Uretse aya mafaranga y’Ubudehe, Turacyayisaba Gerrard anavugwaho kunyereza amafaranga y’ikimina cy’abanyonzi ndetse ngo n’andi yakusanyije yagombaga kuzasana ivomero, yatanzwe n’abaturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *