Kirenga Safina ahamya ko hari abakobwa basabwa ruswa y'igitsina kugira ngo bagaragare muri filime

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filimi nyarwanda ukunzwe n’abatari bake, Kirenga Saphine, yemeza ko hari abakobwa basambanywa kugirango bagaragare muri filime zikinirwa hano mu Rwanda.

Safina Kirenga amaze kugira ubunararibonye mu gukina amafilime hano Mu Rwanda dore ko kuva mu mwaka wa 2010 yari muri uru ruganda rwa sinema gusa avuga ko bikigoranye ku bakobwa bashaka kugaragaza impano zabo mu gukina amafilime aho usanga bamwe basabwa kubanza gutanga ruswa y’igitsina kugirango bagaragare muri filime.

Kirenga  Safina uvuga ko iki kibazo atigeze ahura nacyo ariko hari benshi agenda yumva bahuye n’iki kibazo kandi abenshi ntibabivuga barabigumana ku buryo biba bigoye kumenya ko basabwe iyo ruswa.

Mu kuvuga kuri iki kibazo cya ruswa y’igitsina yakwa abakobwa bashaka kwinjira mu mwuga wa cinema nyarwanda, Kirenga Safina yavuze ko ihari kandi ko hari n’igihe bakoze inama hagati yabo bamwe muri bo bakemera ko batswe iyo ruswa y’igitsina.

Yagize ati”…yego birahari hari abakobwa basabwa kubanza gusambanywa kugira ngo bajye muri casting(igikorwa cyo gutoranya abakinyi bazagaragara muri filimi) ndabyibuka rimwe twigeze guhurira ahantu hamwe mu cyumba nk’iki tubiganiraho abana b’abakobwa barafunguka baravuga ndetse ukabona bamwe baraturitse bararize”

Safina Kirenga yatangiye umwuga wo gukina amafilime ahagana mu 2010 atangirira mu yitwa amapingu y’urukundo, gusa yaje kwamamara ubwo yakinaga muri filimi y’uruhererekane ya Seburikoko.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *