Umusore w’Umunyarwanda witwa Pacifique Nshizirungu yishwe arasiswe mu mujyi muto witwa Kiryandongo muri Uganda ubwo yari ahugiye mu kwakira abaje kunywesha amavuta imodoka zabo kuri sitasiyo. Byamenyekanye ko Nshizirungu yishwe kuwa Gatatu w’icyumweru gishize ahagana saa mbiri, bigakorwa n’abantu bataramenyekana. Amakuru avuga ko uyu musore ukiri muto yarashwe n’umuntu wari umwegereye nk’uko amakuru agera kuri BWIZA avuga. Ntibizwi neza niba Nshizirungu hari uwo bari bafitanye ikibazo. Uyu musore yabanaga na nyina na mushiki we.

2 Responses
Kiryandongo: Umunyarwanda yarashwe ari kwakira abakiriya
Mwihangane mwongere mukosore inkuru yanyu.
Yarisiwe munkambi ya kyangwali mumugi muto witwa Kasonga.
Kiryandongo: Umunyarwanda yarashwe ari kwakira abakiriya
Mwihangane mwongere mukosore inkuru yanyu.
Yarisiwe munkambi ya kyangwali mumugi muto witwa Kasonga.