Kisoro: Inkuba itagira imvura yakubise abanyeshuri, umwe arapfa abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Ku ishuri ribanza rya Kamuhumure rihererye mu karere ka Kisoro muri Uganda, inkuba yakubise abana batandatu nta mvura yagwaga, umwe ahita apfa. Batanu bakomeretse boherejwe ku bitaro bya Mutorere.
Umuvugizi wa polisi muri ako gace ka Kigezi, Elly Matte yavuze ko ababyeyi b’uwo mwana w’umukobwa wapfuye afite imyaka 16( Pricila Night) batuye muri Cyogo ho muri Bukimbiri. Uyu mupolisi kandi yavuze ko impanuka yabaye mu ma saa saba. Yongeyeho ko amashuri agomba gushyirwamo imirindankuba kugira ngo birinde imfu nk’izi.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Kisoro, Frank Munyarubanza yemeje ko koko
nta mvura yagwaga kuri iryo shuri abana bigaho. ” Ntibisanzwe ko inkuba ishobora gukubita yewe nta n’ikimenyetso gihari cy’uko imvura igiye kugwa.”
Kanyarubanza yavuze ko gahunda yo gushyira imirindankuba mu mashuri yose iriho kandi iri gutegurwa dore ko ako gace gafite ubutumburuke buri hejuru kandi kabamo amabuye y’agaciro nka zahabu.
https://www.youtube.com/watch?v=umlWDOrrvIM
Tuyizere Jean de Dieu/ bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *