Kisoro: Umushoferi n’umurinzi w’uhagarariye Museveni mu karere bafashwe bagerageza kwiba

Sangiza iyi nkuru

Umushoferi ndetse n’umurinzi w’uhagarariye Perezida Museveni (RDC) mu Karere ka Kisoro, Capt. Peter Mugisha, batawe muri yombi na polisi bashinjwa kugira uruhare mu bujura bwitwaje intwaro.

Abatawe muri yombi ni umushoferi Mwesigye Ronald, n’umurinzi wa RDC witwa Gerard Loki.

Aba batawe muri yombi kuwa Kabiri ninjoro mu gikorwa cya polisi ifatanyije n’igisirikare nk’uko tubikesha Chimpreports.

Aba uko ari babiri bavugwaho kuba barateye rimwe mu maduka y’ahitwa Russia, muri Kisoro, aho uyu mushoferi bivugwa ko yakuyemo imbunda akagerageza gukanga nyiri iduka, ariko umugambi wabo ukaburizwamo kuko abaturanyi babyivanzemo.

Naho Gerard Loki umurinzi wa RDC, icyo gihe umugambi wo kwiba uburizwamo yagombaga kuba yagiye mu kiruhuko ari kumwe n’umuryango we nk’uko yari yabisabiye uruhushya umukoresha we.

RDC Capt. Peter Mugisha yemeje aya makuru y’ifatwa ry’abakozi be babiri, mu gihe polisi ivuga ko iri gukurikirana ibyabo bafungiye kuri Station ya polisi ya Kisoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *