Kitoko agiye gushyingiranwa n’umukobwa utaramenyekana

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Kitoko Bibarwa atangaza ko ateganya kugaruka mu Rwanda kandi ko azahita abana n’umukunzi we atigeze atangaza amazina.

Avuga ko arambiwe kuba mu Bwongereza ko bityo yagaruka mu Rwanda cyane ko n’imishinga ye igenda ijya ku musozo.

Aganira na KT Radio kuwa Gatanu nimugoroba yagize ati ” Ibi sinakabivugiye kuri Radio ariko mu mwaka umwe cyangwa ibiri nzagaruka mbe mu Rwanda burundu. Bamvuga mu nkuru zo gushyingirwa, ariko kuri iyi nshuro ndabikora vuba kandi nzabamenyesha.”

Ni nyuma y’aho hari umwari uataramenyekanye uyu muhanzi yigeze gushyira kuri Instagram anamusoma, bikavugwa ko yaba ari uwo.

Uyu musore ukurura abakobwa yavuzwe mu gukundana n’abakobwa barimo umuhanzi Lillian Mbabazi, Fiona Kamikazi n’umunyamakuru Kizima Joella ariko we abitera utwatsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *