Igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Congo kiragenda biguruntege kuva mu minsi ishize mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bikaba bivugwa ko n’abarwanyi bari bemeye gusubizwa mu buzima busanzwe ngo baba batangiye gusubira mu ishyamba kuko ngo batizeye uko ubuzima bwabo buzamera mu buzima bwa gisivili.
Ahitwa Shabunda ndetse ndetse na Kalehe, sosiyete sivile irasaba guverinoma ya Congo gushyiraho ingamba zisobanutse zo gushyira hamwe aba barwanyi bemeye kwitanga.
Iki gikorwa cyo gusubiza aba barwanyi mu buzima busanzwe cyari cyorohejwe n’ibintu bibiri by’ingenzi: Ubukangurambaga bwakozwe na n’abayobozi ndetse na sosiyete sivile, n’igitutu ingabo za leta zashyiraga ku mitwe yitwaje ibirwanisho.

Kubera ibi, muri teritwari ya Shabunda, abarwanyi barenga icumi bari bahurijwe hamwe ndetse bajyanwa I Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bahise bajyanwa mu nkambi yabateganyirijwe iri mu Kigo cya gisirikare cya Kitona aho bari bategereje kwinjizwa mu gisirikare cya FARDC.
Amakuru aravuga ko ubu bukangurambaga bwagabanyutse cyane bigatuma n’abashyira hasi ibirwanisho bagabanyuka kuko ngo iki gikorwa cy’ubukangurambaga nta nkunga giterwa bigatuma ababushinzwe bavuga ko nta kibatera imbaraga bafite. Ikindi n’uko ngo guhiga aba barwanyi byatangijwe mu mwaka ushize mu cyiswe Sokola 2 nabyo byagabanutse.
Ngo niyo mpamvu nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, kuva mu 2016 iki gikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe aba barwanyi kigenda biguruntege ndetse kikaba kitagitanga umusaruro.
Muri Teritwari ya Kalehe, sosiyete sivile ya Bunyakiri ivuga ko abahoze muri Mai Mai Raia Mutomboki bari baritanze ngo basubijwe mu baturage nta buryo bwashyizweho bwo kubakurikirana no kubagenzura, none bakaba batangiye gusubira mu ishyamba ngo bongere bubure intwaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


