Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko bwahagaritse ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi Ntara.
Ubuyobozi kandi bwashyizeho umunsi ntarengwa ko icyo cyemezo gitangira kubahirizwa uhereye ejo hashize ku wa Gatanu taliki 19 Nyakanga 2024.
Impamvu nyirizina ubuyobozi bwashingiyeho bufata icyo cyemezo , ngo ni ukugirango bugire ibyo bushyira ku murongo bitameze neza.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi, rivuga ko hari bamwe mu bari barahawe inshingano zo gushyira ku murongo ibitagenda muri ubu bucukuzi ariko ntibazuzuza.
Rigira riti” Bamwe mu bakozi ba reta bakorera mu gice cy’ubutare n’amabuye y’agaciro ntibagishoboye kuzuza inshingano zabo kubera akajagari gaterwa n’abacukura ayo mabuye n’ubutare.”
Ubuyobozi bwasabwe ko bwajya bukurikirana buri kimwe cyose kuva amabuye atangiye gucukurwa kugeza ageze mu gihugu yagurishijwemo.


