Abatuye imirenge ya Kivuye mu karere ka Burera na Rurembo muri Nyabihu, bavuga ko basobanukiwe uburinganire, ngo kuba umugore n’umugabo bombi ari abayobozi b’umuryango byatumye ingo zabo zitera imbere.
-Narikanze na bagenzi banjye, twumva abagore badufatanye igihugu
-Urugo rw’iganzwa rutera imbere, kwa “mfite ijamboo” na “ndavuze ngo”, abana ntibiga, ntibarya, ntibakaraba, bariba,…
-Itegeko ryaje rirengera umugore, umutware w’umuryango ni ufite icyo arumariye
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya ni amwe mu magambo avugwa n’abo baturage, nyuma y’ikiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi” bagejejweho n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS mu mezi ashize. Ikiganiro cyibanze ku itegeko rishya ry’umuryango. Ingingo yaryo ya 209 ivuga ko “Umugabo n’umugore bafatanya kuyobora umuryango”.
Mu gihe cy’ikiganiro ntibabivugaga ho rumwe, ariko magingo aya,ngo benshi mu barirwanyaga nibo barivuga imyato kuko uburinganire bwatumye biteza imbere.
Umwe mu bagore baganiriye na PAXPRESS agira ati, “ Ubu iyo umugabo wanjye adahari nkagira ikibazo nk’umwana bamwirukanye ku ishuri, ngurisha inka cyangwa isambu nkamusubizayo. Amafaranga asigaye ndayabika cyangwa nkayagura indi sambu nto, umugabo yaza nkamwereka ibyo nakoze akabishima”.
Undi atanga urugero rufatika ati, “Nabonye umurima wera kandi uhendutse, mpita ngurisha inka ndawugura kuko umugabo atari ahari, ariko yaraje arabishima, ambwira ko natekereje neza”. Ibi abihurizaho n’undi wo muri Rurembo, ugira ati, “Umurima wari uri kubunga munsi y’urugo ushaka ibihumbi 300. Twari dufite inka tuyigurisha ibihumbi 200, noneho ngurisha udutungo nari nararagije mu gasozi turawugura”.
Kwiharira inshingano birashajisha, n’iyo upfuye urugo rusubira inyuma
Ari abagore ari n’abagabo, barerura bakavuga ko kwiharira inshingano z’urugo bivuna, bagasanga itegeko ryaraziye igihe, rigatoza abagore gutekerereza urugo hakiri kare.
Mu mvugo ishushanya, umugabo umwe agira ati, “Icyo nabasha guterura, n’umugore yakibasha; kandi ikinaniye turafatanya tukagishobora. Buriya kwikorera ibibazo by’urugo uri umuntu umwe biravuna ugasaza vuba. Ikindi iyo upfuye urugo rusubira inyuma kuko umugore atimenyereje inshingano hakiri kare”.
Urundi rugero rutangwa ni “umugabo wacuruziga muri Vunga(Nyabihu) nyuma za gupfa, maze kubera ko umugore atageraga mu iduka, yabyigiyeho biramucanga ahita ahomba”.
Abagabo: Nta nkovu z’ibihe tuva mu bwiza tujya mu bundi
Ubu abagabo ba Rurembo basanga itegeko ryabashyize igorora. Babigarukaho bagira bati:
“Nta nkovu z’ibihe tuva mu bwiza tujya mu bundi”,
“Gutanga amabwiriza biraryoha, kungurana inama bikarusha; inama zisenyera ntacyo zimaze”,
“Kuyobora si ubugabo ni ibitekerezo, ushaka ubutware arabuharanira, agahahira urugo, akaruteza imbere”,
“Ubwumvikane, ubwuzuzanye si ubuganzwa. Ababipinga ni abasinzi barara mu mayoga bagataha bakubita abagore, naho urugo royobowe n’umugore rutera imbere”,
“Twatangiye twihebye, tubigerageje dusanga ni byiza, ubu abana bajya ku ishuri, uko tujya inama mu rugo, icyari ingaruka kiba inyungu”,
“Nta nyungu y’amahane mu rugo, iyo barwanye bagacibwa amande ni umutungo w’urugo uba ugiye. Ryarinze umugabo intugunda zamugezaga muri gereza, ingemu n’umwanya wayo bigasubiza urugo inyuma”.
Ubuhamya: Abagore ni abacungamutungo beza
Impinduka zabaye mu miryango kubera iri tegeko ngo ni nyinshi, zirimo no kuba umugore arushaho kugaragaza ubushobozi mu micungire y’umutungo, abagabo bakabihamya.
Abagabo bavogeraga umutungo, agatanga impano umugore adahari bigateza ubukene. Ngo hari kandi abagabo bagendanaga amafaranga yose ku mufuka, ubu aho bihindukiye imiryango yiteje imbere kubera guhuza imbaraga.
Umwe ati, “Hari umwarimu wahembwaga, umushahara akawumarira mu kabari, nyuma y’ikiganiro afata umwanzuro wo kujya ayazanira umugore, nawe agashakisha. Ubu yaramuhariye, uwo mwarimu nawe abitangira ubuhamya”.
Mugenzi we yungamo ati, “mbere umugore ntiyamenyaga amafaranga nkorera, ibyo naguraga byose ntiyajyaga ku masezerano y’ubugure, bityo ntamenye ayo natanze. Ariko ubu maze kugura imirima ibiri nawe asinyaho, yabanje gutinya mubwira ko mwizeye. Ubwo mbaye ntahari akabona umuha menshi yawutanga tukunguka”.
Undi ati, “hari n’igihe nafashe ikimina nta gahunda mfite, amafaranga nshaka kuyanga ngo bayagumane, ariko umugore yahise anyungura igitekerezo cy’icyo ntakoresha, anyereka umurima ndawugura”.
Ngo hari aho kandi umugore yasanze abagabo baganira, umwe abwira bagenzi be, ati, “nahaye umugore amafaranga ibihumbi ijana, ayamarana ukwezi nta n’igiceri kibuzeho, mu gihe njye ntari kuyamarana kabiri”.
Ingingo ya 209 y’Itegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango iha umugore n’umugabo ububasha bungana ku buyobozi bw’umuryango. Igira iti, “Abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera. Umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


