Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryakuyeho burundu ikirego umutoza w’Umugereki, Petros Koukouras yari yareze Kiyovu Sports, ayishinja kutamwishyura.
Mu ibaruwa yandikiwe Kiyovu Sports ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025, FIFA yemeje ko ibihano byari byafatiwe iyi kipe byavuyeho, nyuma y’uko ikibazo hagati yayo na Koukouras cyabonye umuti.
Petros Koukouras, wahoze atoza Kiyovu Sports mu 2023–2024, yareze iyi kipe muri Mutarama 2024, ayishinja kutamuhemba neza, aho bivugwa ko yahembwaga $3000 ku kwezi. Iki kirego cyatumye iyi kipe ihanwa, ihagarikwa kwandikisha abakinnyi bashya, bikagira ingaruka ku musaruro wayo mu mwaka wakurikiyeho.
Gusa kuri ubu FIFA ivuga ko impande zombi zageze ku bwumvikane, bityo nta mpamvu yo kugumishaho icyo kirego.
Ibi bije byiyongera ku bindi bibazo Kiyovu Sports yakomeje gukemura, birimo n’ikirego yari yarezwe n’umukinnyi wo mu Burundi, Blanchard Ngabonziza, nacyo cyaherukaga gukurwaho mu kwezi gushize.


