Kiyovu Sports yishimiye ko itatsinzwe kibwa

Sangiza iyi nkuru

Umukino wahuje Kiyovu Sports na Vita Cleb kuri uyu wa Kane taliki 15 Nzeli 2016, umutoza Kanamugire Aloys yivugiye ko ikipe ya Kiyovu yishimiye ko itatsinzwe kibwa.
vita
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yemeje ko n’ubwo batsinzwe babashije kwigaragaza ku buryo bukomeye, bitandukanye n’uko abantu bajyaga bavuga ko iyi kipe yarangiye.
Muri uyu mukino wa ½ cy’irushanwa ryateguwe na AS Kigali n’umujjyi wa Kigali, Vita Club ibifashijwemo na Sugira Ernest yasezereye Kiyovu, kugeza ubu ikaba yiteguye guhatanira igikombe na APR Fc nyuma yo gusezerera Rayon Sports.
Ku ruhande rw’umutoza wa Vita Club, Florent Ibenge, yavuze ko nubwo bageze ku mukino wa nyuma, atishimiye uko ikipe ye yitwaye.
“Tugeze ku mukino wa nyuma, ariko navuga ko tutakinnye neza, ntabwo twitwaye neza, twishimiye gukomeza ariko ntabwo twabikoze uko byari bikwiye.”
Abakurikiranira hafi kw’iri rushanwa bavuguruza ibyavugwaga ko Rayon Sports yitsindishijwe ubwo yahuraga na Kiyovu nyuma yo kubona umuvuduko w’iyi kipe ubwo yahuraga na Vita n’ubwo bitaje kuyigendekera neza, ariko ngo byatanze ishusho y’urwego igezeho.
AS Vita Club izakina na APR FC ku mukino wa nyuma, mu gihe Kiyovu Sports izahura na Rayon Sports bahatanira umwanya wa gatatu, imikino yombi itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu, kuri stade Amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *