Umuyobozi Mukuru wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) wafatiwe ibihano na Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yavuze ko arajuririra bimwe muri byo.
Nk’uko bigaragara ku itangazo ryasohotse ku rubuga rwa FERWAFA kuri uyu wa 24 Mutarama 2022, iyi komisiyo yahannye KNC gusiba imikino ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 100,000 imuziza gusebya Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal tariki ya 19 Ukuboza 2021.
Iyi komisiyo kandi yanahagaritse KNC imikino ine irimo ibiri isubitse hamwe n’ihazabu ya Frw 50,000, imuziza gutesha agaciro umusifuzi Ahishakiye Balthazar tariki ya 29 Ukuboza 2021 ubwo Gasogi United yari imaze gukina na Police FC.
Gusebya no gutesha agaciro
Ubwo Gasogi United yari imaze gukina na Gorilla FC, abanyamakuru babajije KNC ku kibazo cyo guteega (betting) kivugwa mu bayobozi b’amakipe.
Yabajije abanyamakuru niba babifitiye ibihamya (proofs), gusa yongeramo ko yumva bavuga ko Perezida wa Kiyovu Sports ari we uteega. Ati: “Turabetinga!? Reka nkubaze ikibazo kimwe, can you bring that proof? Bavuga ko Perezida wa Kiyovu ari we ubetinga cyane. Waramubajije? […] Ahubwo reka nkubwire abantu babetinga; ni abanyamakuru.”
Kuri Balthazar, KNC yabwiye itangazamakuru ko uyu musifuzi ari we wahetse Police FC yari yatsinze Gasogi United ibitego 3-2, kandi ikipe ye ari yo yari yabanje ibitego bibiri.
Yagize ati: “Ikindi navuga ko ni arbitre ari we wihekeye ikipe, akayigarura mu mukino…Uwayizirikiye inyuma ni Barthazar, muze kureba amashusho murebe. […]Ntekereza ko kuri ibi ngibi byo ubwanjye birambabaje ariko bene iyi arbitrage, njyewe sinajya kurega arbitre ariko icyo nakora ku giti cye, na we yigaye.”
Soma iyi nkuru ku buryo burambuye https://bwiza.com/?Umusifuzi-yahetse-Police-FC-sinajya-kumurega-ariko-yigaye_KNC-nyuma-yo
Avuga ko arajuririra bimwe muri byo
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba radiya Royal FM, KNC yavuze ko ibihano by’iyi komisiyo bisekeje kandi agomba kubujuririra kugira ngo bivanweho.
Yagize ati: “Ni ibintu bisekeje. Niba komisiyo ya discipline ivuga ngo twasebeje Juvenal, gute se? Twamusebeje mu bihe? Ibyo twavuze ni ibintu biri claire. Ntekereza yuko kuba umunyamakuru Sidick yarambajije ngo ba Perezida murabetinga. Ndavuga ngo ariko ‘ko bivugwa ko na Perezida wawe abetinga, wazamubajije na we ukumva icyo abivugaho.’ Ibyo sinzi rero ngira ngo ntabwo bivuze ko Juvenal twamushinje.”
KNC yakomeje ati: “Ibyo ari byo byose ntekereza ko hari na komisiyo y’ubujurire, ntekereza ko iyo myanzuro tuzayijuririra, kandi ni ibintu biri claire. Simbona rero icyo umuntu yita ko habayeho gusebya umuntu.”
Kuri Balthazar, KNC yemeye ko yavuze nabi, ibihano yafatiwe azira kumutesha agaciro byo ashobora kutabijuririra. Ati: “Uko biri kose habayeho kubwirana amagambo atari meza. Ariko tunarebe, byari mu yihe contexte, byari mu yihe circonstance? Ariko wenda ni uko twebwe tutajya tujya kurega, ariko ntekereza ko ibyo Balthazar yakoze nabyo nta n’uwari ukwiye kubishima. Ku bya Balthazar niba harabayeho kuvugana nabi, kuri ibyo ngibyo nta n’ikibazo mbifiteho.”


