Umuhanzi wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba na Ambasaderi w’iki gihugu mu bijyanye n’umuco, Koffi Olomide, yashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, amusaba gusaba umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano.
Uyu muhanzi wamamaye ku mugabane wa Afurika mu njyana ya Rumba, yatangiye iri shimwe n’icyifuzo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV5 Monde.
Abajijwe ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye, by’umwihariko ku mirwano ihuza umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya RDC, Koffi yagaragaje umusanzu wa Perezida Kagame watanga umusaruro mu kukirangiza.
Koffi yagize ati: “Si uko naba ndi Ambasaderi cyangwa ntari we, nk’Umunyekongo cyangwa Umunyafurika ndasaba Perezida wacu Kagame w’Umunyarwanda. Ndabizi yaremanywe urukundo, ndabizi akunda Afurika. Ibiba mu burasirazuba bwa RDC kuva mu binyacumi by’imyaka…ni ibihe byishimo twakura mu kubona abagore b’inzirakarengane bapfa, abakobwa bafatwa ku ngufu, abana bapfa?”
Uyu muhanzi yatangaje ko yayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, arukura mu bihe bigoye kandi ko yabereye urugero rwiza Abanyekongo, na bo bagira icyifuzo cyo gukura igihugu cyabo mu bibazo kimaranye imyaka myinshi. Ati: “Ndamusaba mu izina ry’Abanyekongo, namushimira kuba yarakanguye urukundo rw’igihugu mu Banyekongo bose. Yahaye Abanyekongo urugero rwo kurwanirira igihugu cyabo.”
Ashingiye kuri izi ngero zose yatanze kuri Perezida Kagame, Koffi yamusabye gusaba M23 kurambika intwaro. Ati: “Ndamusaba ko yasaba umutwe wa M23 guhagarika kwica abavandimwe banjye b’Abanyekongo.”
Koffi Olomide aheruka mu Rwanda mu Kuboza 2021 ubwo yari yaje mu gitaramo. Icyo gihe yashimiye Perezida Kagame ku bw’ibyiza yagejeje kuri iki gihugu ayoboye, ndetse atangaza ko yifuza kubona ibihugu byombi bikomeza kubana mu mahoro.

14 Responses
Koffi Olomide yashimiye Perezida Kagame, amusaba gusaba M23 kurambika intwaro
Koffi est vraiment sage. Il n’est pas comme Maître Gims qui commence sa chanson par ses insultes a notre Cher president.

Nonese yabanje agasaba na plzd wiwe chisekedi chilombo akareka gukorana na Fdlr akazifata akazohereza mu rwanda ko arizo zamaze aba congomani ahubwo bakabeshera m23?

Pourquoi le gouvernement du Congo ne se rend-il jamais compte de la question des FDRL ? Pourquoi travaillez-vous avec les génocideurs ? Envoyez-les au Rwanda et acceptez tous les congolais sans appartenance ethnique. Le reste se réparera.

Uyu Koffi yakwiyamamaje akibera Perezida ko mnona arusha u wenge abayobizi ba Kongo

Kofi asante sane wewe una onaubaya wavita na ubaguzi

Avuze amagambo meza ariko nasabe Przd Antoine,kureka gusuzugura president wacu kuko akunda Africa ikindi bemere bumvikane na m23 hanyuma umusanzu mzee PK wacu ahora awutanga nuko batumva.