Komanda wa traffic police yahagaritswe azira gufunga umuvugizi wa NRM muri diaspora

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda kuri uyu wa Gatatu ushize cyahagaritse uwari ukuriye ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rya Kiira witwa Stephen Sande kimuziza ko yahagaritse akanafunga umuvugizi w’ishyaka NRM muri diaspora.

Irindi shami rya polisi rizwi nka PSU (Police Standards Unit) mu cyumweru gishize nibwo ryatangije iperereza ku ifatwa n’ifungwa ry’uhagarariye NRM muri diaspora, Moses Kimuli nyuma y’igitekerezo yohereje ari mu Bwongereza kigatangazwa mu kinyamakuru cya leta, New Vision.

Bwana Kimuli yatawe muri yombi arafungwa kuwa 02 Gashyantare 2017 kuri station ya polisi ya Kiira anashinjwa kugerageza kwiba imizigo yari yafatiriwe kuri station ya polisi.

Nk’uko iyo nkuru yasohotse muri New Vision yavugaga, ngo Kimuli yageragezaga gufasha umutwazi wa bodaboda kubona ibye byari byafatiriwe kuri polisi.

Amakuru agera kuri Chimpreports ava ku cyicaro cya polisi akaba avuga ko uyu muyobozi w’ishami rishinzwe umutekano mu muhanda kuri station ya polisi ya Kiira, yasanzwe yaba yarakoze ibinyuranyije n’amategeko kuko urupapuro rwariho ikirego nyuma rwaje guhindurwa rugashyirwaho ko Kimuli yakoze amakosa yo mu muhanda.

Uyu rero akaba yahanwe azira ko yafashe nabi umuntu wa NRM, ndetse akitwara uko bidakwiye mu kibazo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo iki kinyamakuru cyahamagaraga umukuru wa PSU Cmdt Fortunate Habyara, yemeje aya makuru ariko yirinda kugira byinshi avugaho ahubwo asaba ko amakuru bajya kuyaka ushinzwe amakuru (Public Relations Officer).

Yagize ati: “Nibyo iperereza riri gukorwa kuri iki kibazo ariko ntabwo ndi umuntu wagira icyo mbatangariza. Umuntu mukwiye kuba muvugisha ni PRO wacu.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *