Abakirisito 3 bo mu itorero rya pentekote mu Rwanda (ADEPR) batangaje ko bitandukanyije na komisiyo Nzahuratorero bo bita ko nta kiza basanze igamije uretse gushaka kwangisha abakiristo ubuyobozi bafite.
Bavuga ko iyo basubije inyuma amaso, basanga nta mpamvu ifatika yari yatumye bajya muri iyi Komisiyo. Binjiyemo babwirwa ko hari ibitagenda mu itorero kubera abayobozi bakuru barigize nk’akarima kabo, gusa ubu ngo baje gusanga iyi komisiyo ifite gahunda zo gusenya bahitamo kuyivamo.
Uko binjijwe muri Komisiyo Nzahuratorero
Mu kiganiro kirambuye cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017, Bwiza.com yagiranye na Musorukeye Protais, umwe mu bakiristo bitandukanyije n’iyi komisiyo, yabanje kugaragaza ko ubundi bazahura icyazahaye, ariko we ngo na bagenzi baricaye barasesengura basanga ADEPR itarazahaye.
Ati: “Ubusanzwe ndi umudiyakoni, ubundi ubusanzwe twebwe turi abantu bakunze kwegera abantu b’abakiristo batandukanye kubera ko turayobora amateraniro, turayobora ibyumba by’amasengesho tukigisha n’ibindi tuvuga ubutumwa bwiza.
Uyu mutwe wa Komisiyo Nzahuratorero ijya kuvuka, harimo abapasiteri babanjemo bwa mbere [ muri ADEPR ] nyuma rero baza kudushaka batwereka , nubwo turi mu itorero, nubwo dukora umurimo w’Imana ko hari ibibazo byinshi cyane kandi bikururwa n’ubuyobozi bwa ADEPR.
Bakomeje kubidusobanurira ndetse batwereka ko hari komisiyo igiye kubaho yitwa komisiyo Nzahuratorero, badukumbuza kuba twaza tugafatikanya ko twese twahamagariwe gukorera Imana, ko barebaga hari ibitagenda muri ADEPR, turangije rero twaraje tujyamo dutangira gukorana. Mu byo twagiye dukorana, hari amabaruwa twagiye twandikira ubuyobozi bw’igihugu tugaragaza ikibazo cy’ubuyobozi bwa ADEPR ko bubangamye, mbese ko abakiristo batisanzuye, n’ibindi byinshi cyane”.

Uyu mugabo, Protais avuga ko we yari yaragiriwe ikizere muri iyo komisiyo hamwe na bagenzi be, we yari yarahawe guhagararira akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Ati: “Ahanini twari dushinzwe kumenya abakiristo baba bagize ikibazo, ubuyobozi bw’itorero bwaba bwahagaritse no gukora uburyo tugomba kwinjiza mu bakiristo imyumvire yo kwanga ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR kugirango mu bakirisito hazavemo urusaku, abakirisito nibasakuza basaba ko bayoboye nabi bizatume ubuyobozi bwite bwa Leta bumanuka bukinjira mu kibazo”.
Yakomeje agira ati: “bijya gutangira, batangiye batwereka ko inyubako ya ADEPR (Dove hotel) iri ku Gisozi, batwereka ko abayobozi ari ibisambo iyo nzu bamaze kuyigurisha. N’ubundi ntabwo twigeze tuva mu itorero kuko twabaga muri iyo komisiyo mu ibanga. Twakomeje kubaza abayobozi bacu tuza gusanga byose ari ibinyoma”.
Komisiyo Nzahuratorero ikora kinyeshyamba
Protais aragira ati: “ Ubundi uyu ni umutwe ukora kinyeshyamba ntabwo ari umutwe wemewe, nta byangombwa ugira, dukora kinyeshyamba, niko twakoraga, n’ubundi niko twabikoraga kandi turi mu itorero.
Twagiye dukorana utunama muri bar, mu tubari na hotel, tukicara tukanywa icyari, ntabwo twahicaraga tuje kunywa inzoga. Twaricaraga tugakoreramo akanama. Nyuma twagiye tumenya ko bakoze izindi nama tutatumiwemo, dusesenguye dusanga iherezo rizaba ribi tubivamo”.
Ubutumwa atanga ku bakiristo ba ADEPR
Protais arakomeza, ati: “icyo nabwira abakirisito bo mu itorero rya ADEPR, no mu rwandiko twanditse twabigaragajemo, nuko batatega amatwi ababoshya babashuka ko bazahaye, itorero ni irya kiristo ntacyo rishobora kuba, kuba itorero ari irya kiristo ntabwo umuntu ari we warizahura.
Nakangurira abakiristo ba ADEPR, abababeshya bababwira ko bazahaye, bazahajwe n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR, ahubwo ko bakora umurimo w’Imana neza n’ibindi byangombwa byose umukiristo asabwa mu itorero”.
Ku bwe, akomeza avuga ko amaze igihe kirekire muri ADEPR ariko ko nta bundi buyobozi yabonye bwabashije kwesa umuhigo nk’uburiho, bakagira igikorwa nk’icya Dove Hotel baherutse gutaha ku mugaragaro, radio n’ibindi.
Kuba ngo barababeshyaga ko iyi Hotel Dove yagurishijwe, umunsi Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yazaga kuyifungura ku mugaragaro n’abakiristo baturutse hirya no hino, ibi byababereye ikimenyetso cy’uko iri mu maboko y’itorero. Ikindi kandi ngo byatumye bizere kurushaho ubuyobozi bwa ADEPR ni nako gufata iya mbere bitandukanya na komisiyo Nzahuratorero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo Nzahuratorero, Dr Jean de Dieu Basabose, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yabanje guhakana ko nta nzego bafite mu turere, ati: “Nta turere dufite dufitemo abantu baduhagarariye, nta nzego dufite ni nayo mpamvu twanze kugira byinshi tubivugaho”.
Aha yihakanye aba bagabo avuga ko atabazi mu gihe bo bavuga ko n’ikimenyimenyi hari impapuro bagiye basinyaho zoherejwe mu buyobozi bwa Leta, bakongeraho ko hari n’inama bagiye bitabira ziyobowe nawe [Basabose].
Amaze kwihakana aba bagabo, umunyamakuru yamubajije ati “nta hantu na hamwe mwigeze gukorera inama nabo bayitumiwemo”?.
Dr Jean de Dieu Basabose, yasubije agira ati: “Tuvuge niba duhuye, duhuriye nko ku rusengero hakagira umuntu winjiramo tutamuzi, afite ibindi bimugenza ni urugero, abashyigikiye Komisiyo ngahuratorero ni benshi”.
Abajijwe ku byo bashinjwa ko bibasira abayobozi ba ADEPR babangisha abakiristo ndetse bakaba bakora kinyeshyamba, yasubije agira ati: “biterwa n’icyo umuntu yita kinyeshyamba, turi Abanyarwanda, twandikiye inzego, turatuye, turi abakiristo mu itorero(…) ntabwo turi inyeshyamba, turi abantu bazwi kandi basobanutse, nta muyobozi twibasira ku giti cye, ni ubuyobozi, byose bikubiye muri declaration”.
Inama baba bakora rwihishwa nazo yazivuzeho, aragira ati: “ntabwo twari twabasha gukora bene izo nama nini zisaba ibyo [uburenganzira muri Leta], erega abantu bahurira henshi, bashobora guhurira ahantu basangira, bashobora guhurira ku rusengero,… “.
Umuyobozi w’ishami ry’Ivugabutumwa n’ubuzima bw’Itorero muri ADEPR, Pasiteri Niyitanga Salton, yatangarije Bwiza.com ko aba bakiristo basanzwe bazwi nk’ab’itorero ADEPR, by’umwihariko ku midugudu aho basengeraga bakaba bari basanzwe bazi ko bari muri Komisiyo Nzahuratorero, ndetse ko kuba bagarutse babonye ko bari bayobye ari ngombwa kubafasha kubabanisha neza n’abandi.
Ati: “Ku midugudu yabo basengeraho bari babizi, ubuyobozi buzakomeza kubabanisha neza n’abakristo bagenzi babo”.
Akomeza asaba abakiristo kwima amatwi ababashuka, ati: “Tugiye gukomeza gusobanurira abakristo ibikorwa byiza Itorero ryagezeho, no gukomeza kubashishikariza gukorera Imana badaciwe intege n’abantu. Abo biyise Komisiyo ntaho izwi mu nzego z’ Itorero”.
Umuvugizi mukuru w’Itorero rya ADEPR, Bishop Jean Sibomana, aherutse gutangariza itangazamakuru ko itorero ritigeze rizahara, ko ribaye ryarazahaye ibikorwa by’iterambere bakora biba bitarageze ku ntego.
Ati: “Umuntu yakwibaza ati ‘Ese Itorero ryarazahaye?’ Ryazahaye rite? Umutungo se baravuga ngo tuwukoresha nabi, bigeze baza kudukorera igenzura basanga twarawukoresheje nabi”?
Ubu abitandukanyije na Komisiyo Nzahuratorero, ni uyu Musorukeye Protais uvuga ko yari ayihagarariye muri Gasabo, Mugabonake Schadrack wari uyihagarariye muri Kicukiro ndetse na Mr.Usengimana Ildefonse wari uyihagarariye muri Nyarugenge.
Uko ari 3 banditse ibaruwa bayitanga mu nzego zitandukanye bwite za leta bagaragaza ibyo bita ibinyoma iyi komisiyo ngo ishingiyeho, isebya abayobozi ba ADEPR, kopi banayishyikiriza ubuyobozi bwa ADEPR.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


