Komisiyo y'ubukungu ya sena irishimira aho urwego rw'inganda rugeze muri Huye

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru mu Karere ka Huye hakiriwe komisiyo y’ubukungu n’imari ya sena y’u Rwanda , uru rugendo rw’abasenateri rukaba rwari rugamije kumenya aho ahateganijwe igishushanyombonera cy’inganda kigeze gishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Huye.

33428789196_eab445fe31_z-1

32626120814_6071167cd8_z

Mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu ushize itariki 15 Werurwe 2017 n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n’inganda, abagize komisiyo bagaragarijwe ibikorwa bitandukanye bimaze gukorwa mu rwego ryo gushyira mu bikorwa igishushanyanyombonera cy’inganda ,ibyo bikorwa birimo : Inyigo y’imiterere y’ahazashyirwa ibikorwaremezo, kwimura abaturage no kubaha ingurane ikwiye, kugaragaza amazone n’ubwoko bw’inganda zizajyamo ndetse n’inganda zatangiye kubakwamo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

oo

33313727942_8a67e1bb9f_z

Komisiyo yagaragarijwe nkandi imbogamizi zikirimo zituma igishushanyombonera kidashirwa mu bikorwa nk’uko bikwiye ,izo mbogamizi hakaba harimo kuba nta mazi , amashanyarazi ndetse n’imihanda bihagije byari byagezwa muri site y’inganda .

32655135843_51cbea06ab_z 32626128564_5ce0be14de_z

Abagize komisiyo bakaba bashimye ibimaze gukorwa ariko basaba Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yari ihagarariwe muri iyi nama kwihutisha ibikorwa byo gushyira muri site ibikorwa remezo by ‘ibanze kugirango bireshye abashoramari baza kubaka muri site. Abagize komisiyo bakaba bijeje akarere ubuvugizi mu zindi nzego kugira ngo ibibazo byagaragajwe mu ishyiramubikorwa ry’igishushanyobonera cy’inganda bikemuke nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *