Komisiyo y’Amatora yongereye igihe cyo kwiyimura kuri lisiti y’itora

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yongereye umunsi umwe ku gihe ntarengwa yari yatanze cyo kwikosoza kuri lisiti y’itora, bitewe n’umubare munini w’abagikora iki gikorwa.

Tariki ya 17 Nyakanga 2017 wari umunsi ntarengwa wo gusoza iki gikorwa ariko hongereweho umunsi umwe kugira ngo n’abasigaye bamare kwikosoza.

Icyo gihe iyi Komisiyo yahamagariraga Abanyarwanda bemerewe gutora kugenzura niba bari kuri lisiti y’itora ndetse bagahita bemeza imyirondoro yabo bitarenze kuri uyu wa mbere, itariki 17 Nyakanga, mu rwego rwo kwirinda utubazo twavuka ku munota wa nyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Iyi komisiyo, Munyaneza Charles yavuze ko umubare munini w’abikosoza kuri lisiti watumye bongeraho icyo gihe.

Ati “ Twari twashyizeho itariki ya 17 tuzi ko nta bantu benshi batari biyimura, ariko bimaze kugaragara ko bitewe n’abarimo baduhamagara bitewe natwe uko tubibona, twongeyeho umunsi umwe kugirango nawo ukoreshwe. Ubu hano kuri komisiyo y’amatora dufite abakozi bakora ku manywa na nijoro bakira amaterefoni y’abantu, bigaragara rero ko abantu batabyitabiriye cyane nkuko twari twarabitekereje. Abandi bakatubwira ko na sisiteme twashyizeho yo kubikora bakoresheje telefoni cyangwa mudasobwa hari abagira ingorane zo ku bikora, bigaragara rero ko hari benshi bakibishaka .”

Zimwe mu mbogamizi iyi komisiyo igaragaza zirimo ukwimuka k’umubare munini w’abanyeshuri baba bariyandikishije bari muri za kaminuza zaje kwimura aho zikorera mu minsi yashize.

Tariki ya 19 Nyakanga 2017, nibwo Komisiyo y’Amatora iteganya kuzatangaza lisiti ntakuka y’abemerewe gutora, yaba abazatorera mu Rwanda no mu mahanga.

Abazatora bazahitamo hagati y’abakandida batatu; Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe, umukandida wigenga.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *