Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akaba anayoboye ishyaka DALF ritaremerwa mu mategeko, aravuga ko yandikiye ikigo nkoranyambaga cya Twitter kubera konti imwigana. Ingabire yasabye Twitter kumutabara kubera ubutumwa buri kuri konti ariko we akavuga ko atari ubwe nyamara buriho ni ifoto ye. Ati ” Hari umuntu witije ifoto yanjye n’amazina yanjye atangaza ubutumwa abeshya Abanyarwanda ko ngiye gusaba imbabazi mu izina rya mama ku bw’abantu yishe. Ko ntazongera gufatanya n’abo kwa Rwigara na Me Ntaganda kandi ngo n’ishyaka barisheshe.” Abajijwe niba yaba azi ababikoze, ati ” Ntabwo namenye uwo ari we.” Uyu munyapolitiki kandi yabwiye BBC ko iyo konti imwigana biboneka ko yakozwe n’abantu b’abahanga ngo kuko bitoroshye kumenya ko atari iye by’ukuri. Avuga ko bigoye kuba umuntu usanzwe yatandukanya konti ye bwite isanzwe n’iyo yindi yafunguwe. Avuga ko ubu yasabye Twitter ko yahagarika iyo konti yindi isa mahwi n’iyo asanzwe akoresha. Yasabye kandi ko abakora ibi ko bashatse babireka.


