ikibazo-cyo-kurangiza-vuba-

Kora ibi uce ukubiri no kurangiza vuba

Sangiza iyi nkuru

Benshi biribaza bati ‘ese kurangiza vuba ni iki, kandi kuki bigirwa ibanga riremereye mu ngo nyinshi? Ni ikibazo gisa n’icyoroshye, ariko kiremereye. Kurangiza vuba, nk’uko bivugwa n’inzobere mu buzima bw’imyororokere, ni igihe umugabo asohorera intanga ze mbere y’uko imibonano mpuzabitsina itangira neza cyangwa se hatarashira iminota ibiri mu gikorwa. Ni ikibazo gitungurana, kandi gikomeje kuba ingutu mu buzima bw’abashakanye.

Abaganga n’abashakanye batandukanye, hagaragaje ko iki kibazo gikunze kugira ingaruka zikomeye zirimo: Guhangayika no kwiheba ku bagabo, Kunanirwa kugera ku munezero ku bashakanye, Intonganya no gukeka gucibwa inyuma mu rugo

Impamvu zitera kurangiza vuba: Zose si umubiri, zimwe ni mu mutwe

Umuti Health, urubuga ruharanira ubuzima bwiza, rutangaza ko n’ubwo impamvu nyamukuru itaramenyekana neza, hari ibyo ubushakashatsi bwagaragaje nk’ibikunze kubitera: Kuba ari ubwa mbere ukora imibonano cyangwa ukayikorana n’uwo utamenyereye, Kuba utarasiramuwe, ibyo bigatuma igitsina kiba cyibabara cyane, impinduka mu mitekerereze: guhinda umushyitsi, gutinya, kwikanga

Imyanya n’imiterere y’uburyo bwo gukora imibonano ‘position’ zimwe zishobora gutuma urangiza vuba

Ese koko biravurwa? Dore uko wabirwanya mu buryo bwizewe

Abaganga b’indwara z’igitsina bavuga ko kurangiza vuba bidakwiye gufatwa nk’ikirenze ubushobozi. Hari ibintu umuntu yakora we ubwe, cyangwa agafashwa n’uwo bashakanye. Dore bimwe mu byagufasha:

1. Kwiga gutuza

Igihe wumva ugiye kurangiza, ihagarike gato. Fata umwuka mwinshi, utekereze ku bintu bitari ibitsina (nk’umukino wabonye, cyangwa ikintu gisekeje), ubone kongera gukomeza.

2. Gukanda umutwe w’igitsina

Ibi bikozwe n’ufite intoki zoroshye cyangwa se uwo muri kumwe, bigabanya ubushake bwo guhita urangiza ako kanya.

3. Gukora igikorwa mu buryo butihutirwa

Kwishyiramo umuvuduko cyangwa isoni byirinde. Shaka umwanya n’umutuzo. Imibonano si irushanwa.

4. Kwisiramuza

Bumwe mu bushakashatsi bwerekana ko kwisiramuza bigabanya kurangiza vuba.

5. Guhindura position

Iyo umugabo ari hasi, ngo bituma atihuta cyangwa ngo abone uburyo bwo kurangiza vuba.

6. Gukoresha agakingirizo

Ni uburyo bworoshye bwo kugabanya ubushake igihe ari bwinshi cyane.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *