Niba hari izina rikunze kugaruka mu itangazamakuru kuri iyi si dutuye ni izina rya Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong Un.
Uyu muperezida kandi binavugwa ko ariwe muto ubashije kuyobora iki gihugu ,cyane ko mu bategetse Korea ya Ruguru bose bamubanjirije babayeho mbere y’ubwigenge bwa yo, ndetse babaga baranagize uruhare mu kubuhirimbanira ,uretse Perezida Kim ubwe wenyine wavutse iki gihugu cyarabonye ubwigenge.
Muri iyi nkuru Bwiza.com ikesha uruba Wikipédia ,ivuga ko Perezida Kim Jong Un afite kuba yaravutse ku matariki atavugwaho rumwe ,aho usanga bamwe bavuga ko yaba yaravutse kuwa 08 Mutarama 1982.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari kandi n’abemeza ko uyu mugabo ujya ukangaranya isi kubera gucura no kurasa ibisasu bikomeye ,yaba ngo yaravutse ku wa 05 Nyakanga 1984 ,gusa mu bigaragara ,uyu mwaka wa 1984 uragaruka kenshi gashoboka mu buzima bwite bwa Nyakubahwa Kim Jon Un ,Perezida wa Korea ya Ruguru.
Kim Jong Un kandi yavutse kuri se Kim Jong-il na we wayoboye Korea iki gihugu guhera mu 1941 ,na nyina Ko Yong-hui . Ni nyuma y’uko rero yatorerwaga kuba umuyobozi w’ikirenga w’Ishyaka ry’abakozi muri Korea ya Ruguru , Workers Party of Korea , Kim yahise aba bidasubirwaho ,umuyobozi w’ikirenga wa Republika iharanira rubanda na Demokarasi ya Korea ya Ruguru [ Democratic People’s Republic of North Korea ] ,DPRK mu magambo ahinnye , ubwo hari mu 2011.
Aha ariko abasesengura ibintu n’ibindi bakavuga ko Kim atari asanzwe azwi ku buzima bwa Politiki ya Korea ya Ruguru ,ikintu gisa n’icyatangaje abantu batari bake ,baba abanya Korea ya Ruguru ,abaturanyi ba yo ,ndetse n’isi yose muri rusange.
Uyu mugabo kandi ngo yaba yarize amashuri atari make mu bihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw’isi ,ariko bamwe bagakeka ko yaba yarakoreshaga amazina atazwi ,ku buryo bw’ibanga rikomeye ,rero bituma bigorana kugira byinshi abantu bamenya ku buzima bwe yari asanzwe abamwo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jong Un yatowe rero ku buyobozi bw’ikirenga bw’igihugu cye kuwa 28 Ukuboza 2011 ,nyuma gato y’imihango y’ishyingurwa ry’umubyeyi we ,maze kuva ubwo ahabwa igarade ya “ The Chairman of the Workers Party of Korea”
Kim Jong Un kandi kuva ubwo ,yahise anaba Umukuru w’ikirenga w’ubutegetsi butandukanye burimo ubu bukurikira
Chairman wa Komisiyo iyobora Ingabo z’igihugu za Korea
Chairman wa Komisiyo ikuriye ububanyi n’amahanga ya Korea
Umugaba w’ikirenga w’Ingabo za Rubanda ya Korea
Umwe mu bagize Biro politiki y’Ishyaka ry’abakozi rya Korea
kuva ubwo Kim Jong Un yahise agenerwa ipeti rya Field Marshal mu ngabo za Korea ya Ruguru,hari kuwa 16 Nyakanga 2012.
Kuva ubwo mu itangazamakuru rya Korea ya Ruguru kimwe no mu bandi baturage basanzwe ,uyu mu Perezida bamwita “The Marshal ” cyangwa “ Marshal Kim Jong Un” biterwa n’uko buri umwe abishaka.
Ibi ariko ntibukuraho ko ubusanzwe Kim Jong Un afite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’ubugenge [ Physics ] yakuye muri imwe muri Kaminuza zubashywe muri Korea ya Ruguru ya Kim II Sung University ,hamwe n’indi yakuye muri Kaminuza ya gisirikare na yo yitwa Kim II Sung Military University ,yanavanye igarade yamwinjizaga mu ba ofisiye bo mu Ngabo za Korea.
Ibi bigwi bya Kim ariko ni na byo abantu baheraho bamunenga ko yagize ubutegetsi akiri muto ,byanatumye hari ibyemezo byuzuye ubukana yagiye afata ,nko kuba binugwanugwa ko yaba yarishe nyirarume Jang Song-Thaek kuwa 09 Werurwe 2014.
Kim Jong Un kandi yanashinjwe kwica umuvandimwe we bwite,amwiciye muri Malaysia ,hari mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igitangaje ariko ni ukuntu mu mashuri yose Kim Jong Un yagiye anyuramo mu mahanga ,cyane cyane mu Busuwisi cyangwa,abantu batigeze mamenya kumutandukanya na mukuru we wundi witwa Kim-chul na we bigaga ku bigo byegeranye .
Ngo barasaga cyane bitangaje ,kimwe n’itariki yavutseho nkuko byandiswe hejuru muri iyi nkuru ,ishusho ye n’isabukuru y’amavuko by’uyu muperezida bikomeje kubera abantu amayobera,gusa hari abantu bamwe bemeza kuwa 08 Mutarama ,kandi bakahahuriza ari benshi.
Umwe mu nshuti za Kim Jong Un zikomeye ,akaba ari n’umwe mu basitari bakinnye Baketball bigatinda , Dennis Rodman avuga ko hari ubwo Kim Jong ,yigeze kumutumira mu isabukuru ye y’amavuko ,ko kandi hari kuwa 08 Mutarama 2013.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Buyapani ,kimwe mu bihugu bihora birebana ay’ingwe na Korea ya ruguru ,ni uko Kim Jong Un akiri mu mashuri Busuwisi mu ishuri rya GÏ‹mligen , aho yakurikiranaga amasomo y’ubuhanga mu rurimi rw’icyongereza ,ngo yaba yarakoreshaga amazina ya , Chol-pak cyangwa Pack-chol kuva mu 1993 kugeza 1998.
Muri ayo mashuri kandi Kim Jong Un ,yamenyekanyweyo nk’umufana w’umukino wa Basketball ukomeye ,ngo yaba yarafatwaga nk’umwe mu basore bakundanaga na bagenzi ba bo biganaga ku rwego rukomeye ,gusa ngo yahoranaga n’undi mugabo wanamurutaga mu bukuru,ukekwa ko yaba yari umwe mu bashinzwe umutekano we [ Close Bodyguard ].
Umwe mu banyeshuri biganaga kandi yanatangarije itangazamakuru ko ,ngo Kim yaba yaramuhishuriye ko ari umuhungu wa Perezida wa Korea ya ruguru ,ubwo bari kuganira ku ishuri ryabo ,cyane ko ku ishuri ngo Kim yahozwagaho ijisho na Ambasaderi Ri Chol wari uhagarariye igihugu cya Korea ya ruguru mu Busuwisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu ngo bari bazi Kim Jong Un nk’umwe mu bafana bakomeye ba Championnat ya Basket muri Amerika NBA ,aho uyu musore yafata nk’ikitegererezo cye umukinnyi rurangiranwa muri uyu mukino wa Basket ,Bwana Michel Jordan , Kobe Bryant na Toni Kukoc n’abandi.
Ku bw’uku kwiyoberanya ariko aho Kim yagiye anyura mu mashuri ,byatumye Ikigo cya Laboratwari cy’Abafaransa kiri muri Kaminuza ya Lyon ,gikora igereranyamafoto y’igihe Kim Jong Un yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Liebefeld Steinholzli mu 1999 .
Hamwe n’ifoto ye yo mu 2012 ,maze ayo mafoto aza afite isano ku gipimo cya 95% byahereweho byemezwa ko umuntu wagaragaraga w’icyo gihe kuri iryo shuri yari Kim Jong Un.
Ibi kandi bikaba byaraje no kwemezwa na Perrot Raoul ,kabuhariwe mu gupima ibimenyetso ngenderwaho mu kwemeza ibiranga umuntu [ Forensic Anthropology ], wo muri icyo kigo.
Imwe mu mpamvu zivugwa n’abegereye ubutegetsi bwa Korea ya ruguru ,ni uko icyateye Kim Jong Un kuba ariwe utoranywa gusimbura se ku butegetsi,ari uko mu buzima bwe atigeze atwarwa n’irari rya gisore ,ryo gukunda abagore cyane nka bakuru be.
Iki ni kimwe mu byatumaga ngo byari bigoye ko abo bavandimwe be bandi ,bahabwa inshingano zo kuyobora igihugu gikomeye mu bya gisirikare ku isi nka Korea ya ruguru, kandi hari hakenewe umuntu uhwitse ,kandi waba ufite imyitwarire idakemangwa.
Kuri ubu rero Kim Jung Un ahanganye cyane na Perezida Donald Trump kubera kugerageza ibitwaro bya karahabutaka,ku mpamvu z’uko Amerika ari yo muterankunga mu nzego zose ,w’umwe mu bakeba bakomeye ba Korea ya Ruguru ,Korea y’epfo.
Â
Ibi bihugu kandi uko ari 2 bikaa byarahoze ari igihugu kimwe ,kugeza aho intambara y’ubutita ,yabiciriyemo ibice.
Â
Ni ibihugu byanigeze gukozanyaho bigatinda.
Ubuzima bw’uyu munyacyubahiro kandi ,ntawabutandukanya n’uko ,n’ubwo itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’isi rikunda kumuharabika , Perezida Kim Jong Un ngo yaba akunzwe n’abaturage be cyane ,kandi ngo anakunda kubaba hafi ,mu mirimo yabo ya buri munsi.
Abaturage b’iki gihugu ngo bakwemera bagaheba byose ,ariko bakagumana ishema baterwa na Perezida wa bo, Kim The Marshal.
Â
Gusa hibazwa amaherezo y’uguterana amagambo guhora hagati ya Kim Jong Un na Amerika, hamwe n’ibihano bihora bikandamiza iki gihugu ,ngo kireke gucura intwaro za kirimbuzi,bamwe bakavuga ko hakwiriye umuti unyuze mu nzira za dipolomasi ,abandi bakavuga ko nta yandi mahitamo , uretse inzira y’intambara,binavugwa ko ishobora gusiga yubitse isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nguko uko Kim Jong Un yaje kuba icyamamare mu ruhando rw’itangazamakuru mpuzamahanga ,ndetse no ku rwego rwa politiki, dipolomasi,umutekano w’isi n’ibindi.
Ikibazo cya Korea ya Ruguru kikaba kidahwema kunyeganyeza inganiriro za bimwe mu bikonyozi bitwara isi,haba muri Loni n’ahandi hafatirwa ibyemezo bitandukanye biremerereye isi ya none,iki gihugu ntikibura ku murongo w’ibyigwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na Marshall Eugene David /Bwiza.com
Â


