29124632f17c691

Korea y’Epfo: Umuhanzi Taeil yakatiwe imyaka 3,5 azira gufata ku ngufu mukerarugendo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Moon Tae-il, uzwi nka Taeil, wo muri Koreya y’Epfo, wahoze mu itsinda rya K-pop ryitwa NCT, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu kubera gufata ku ngufu.

Taeil w’imyaka 31 na bagenzi be babiri bavuzwe muri raporo zo muri Koreya y’Epfo gusa nka Lee na Hong, bemeye muri Kamena ko bagiye basimburana mu gufata ku ngufu uwahohotewe, mukerarugendo w’Umushinwakazi.

Umucamanza w’akarere ka Seoul yavuze ko iki cyaha ari ” icyaha gikomeye cyane”, ariko abaha kimwe cya kabiri cy’igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi cyari cyasabwe n’abashinjacyaha, avuga ko ari ubwa mbere bakoze ibyaha nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Urukiko rwategetse kandi abo bagabo batatu kurangiza amasaha 40 ya gahunda yo kuvura yagenewe abakora ihohotera rishingiye ku gitsina.

NCT 127 WALK Promotional Image 3 Embargoed until 0715 6PM KST

SM Entertainment, ikigo cyakurikiranaga inyungu za Moon , cyatangaje ko yavuye mu itsinda NCT mu Kwakira 2024 amazemo imyaka 8.

Iki kigo cyagize kiti: “Ukurikije uburemere bw’iki kibazo, twemeje ko atagishoboye gukomeza ibikorwa by’itsinda.”

nct u misfit

Moon Tae-il yatangiranye n’itsinda rya mbere cya NCT, NCT U, mu 2016, nyuma yinjira mu itsinda NCT 127.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *