Koreya y’Epfo ngo ishaka kugira ijambo rikomeye muri Afurika ibinyujije mu bikorwa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Koreya y’Epfo, Lee Wan-koo yatangaje ko kiriya gihugu kigiye gushora akayabo ka Miliyari 5 z’Amadorali mu bikorwa bitandukanye birimo ikoranabuhanga, amashanyarazi n’ibindi mu bihugu bitandukanye by’Afurika, ibi ngo bikaba bizatuma iki gihugu kigira ijambo rikomeye kuri uyu mugabane.

Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafrika itsura amajyambere iri kubera i Busan muri Koreya y’epfo aho u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edourd.

Koreya y’Epfo ibinyujije mu mushinga uzamara imyaka ibiri muri Afurika wiswe ‘Korea-Africa Energy Facility, izageza amashanyarazi ahantu hatandukanye hirya no hino muri Afurika, ndetse inateze imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ibi bikorwa byo kongera ingufu ku mugabane w’Afurika kandi, ni imwe mu migabo n’imigambi ya perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere Dr Akinwumi Adesina wasimbuye Dr Donald Kaberuka.

Koreya y’Epfo kandi ifite gahunda yo kuzajya yohereza urubyiruko rwa yo mu bihugu bitandukanye by’Afurika gukorana n’urwaho mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kwiteza imbere.

Byitezwe ko u Rwanda na rwo ari kimwe mu bihugu bizungukira mu bikorwa bya Koreya y’Epfo ubwo izaba yaje gukorera muri Afurika.

Kugeza ubu, u Rwanda ubu rubasha kubona amashanyarazi angana na 210 MW (2017) n’intego yo kugera kuri 512MW mu 2023/24. U Rwanda ubu rubasha kubona amashanyarazi angana na 210 MW (2017) n’intego yo kugera kuri 512MW mu 2023/24.

Mu bandi bayobozi bakomeye bari muri iyi nama harimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edourd Ngirente, Perezida wa Banki y’Isi Dr Jim Yong Kom (ukomoka muri Koreya y’epfo) na Perezida wa Banki nyafrica y’iterambere Dr Akinwumi Adesina.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *