Nyuma y’aho Koreya ya Ruguru igeragereje igisasu gifite ubukana buruta ubw’igisasu cyarashwe i Hiroshima mu Ntambara ya 2 y’Isi, abategetsi bo muri Korea y’Epfo batangaje ko biteguye kuba basenya umurwa mukuru wa Korea ya Ruguru ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi biramutse bihwihwishwe ko iki gihugu kigiye kugaba igitero cy’ibisasu bya kirimbuzi bya nucleaire.
Yonhap, Ibiro Ntaramakuru bya Korea y’Epfo, byatangaje ko abagize inteko nshingamategeko bahawe amakuru yerekeranye n’uwo mugambi wo kwirinda. Uwo mugambi ngo urimo gusenya ahantu hari ibisasu bya misile bya kirimbuzi mu mujyi wa Pyongyang.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi ibiri Korea ya Ruguru yongeye kugerageza igisasu cyo mu rwego rwa nucleaire bivugwa ko ari cyo cyari gifite ingufu nyinshi kurusha ibya mbere nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Umwe mu bayobozi ba gisirikare muri Korea y’Epfo yabwiye ibiro ntaramakuru Yonhap ko uduce tw’umujyi wa Pyongyang dushobora kuba twihishemo abayobozi ba Korea ya Ruguru twakwibasirwa kurusha utundi muri icyo gitero. Yavuze ko uwo mujyi “wahinduka umuyonga ntiwongere kuboneka ku ikarita y’isi”.
Umunyamakuru wa BBC uri muri Korea y’Epfo, aravuga ko iki gihugu kirimo gukoresha amagambo akaze arimo intambara ubundi asanzwe akoreshwa na Korea ya Ruguru kuri Korea y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com




