Koreya ya Ruguru ihamya ko ibiganiro n'Amerika ntacyo byatanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuze ko igihugu cye kitifuza ibiganiro na Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu gihe zo na Koreya y’Epfo bikigambiriye guhungabanya umutekano mu karere.

Ibi byakurikiwe n’igerageza ry’ibisasu ry’Amerika ndetse na Koreya y’Epfo ndetse no guhura k’umujyanama wa Koreya y’Epfo mu by’umutekano, Kim Hyun Chong, n’intumwa y’Amerika muri iki gihugu, Stephen Biegun.

Hyun Chong na Biegun baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ushingiye ku mutekano banakomoza ku bijyanye n’ibiganiro hagati y’Amerika na Koreya ya Ruguru. Biegun yavuze ko atekereza ko ibiganiro biri hafi.

Koreya ya Ruguru ikomeza ivuga ko ibiganiro bihungabanya igisirikare cyayo ntacyo bizageraho. Ibivuga mu gihe inshuro ebyiri Donald Trump na Kim Jong Un bagiranye ibiganiro bisaba iyi Koreya gusenya ibitwaro byayo bya kirimbuzi ariko ntibigire icyo bitanga.

Iki gihugu gifata ibi ngibi nko gusenyeshwa ibikorwaremezo cyiyubakiye mu bijyanye n’igisirikare ariko na none bikaba bashoboka Amerika na Koreya y’Epfo biramutse bihagaritse kugeragereza hamwe intwaro; ibintu Koreya ya Ruguru ifata nko kugambirira kuyihungabanyiriza umutekano.

Koreya y’Epfo n’iya Ruguru ni ibihugu bimaze igihe kinini bidacana uwaka. Byatangiye mu 1945 ubwo intambara ya II y’Isi yarangiraga ari na cyo gihe byaviriyemo ibihugu bibiri byigenga nyuma y’uko byari igihugu kimwe cyitwa Koreya.

Koreya ya Ruguru yakomeje gusuzuma ibisasu byayo bya kirimbuzi. Imwe mu mpamvu yabikoze irimo kudashyigikira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Amerika na Koreya y’Epfo. Yakomeje kwihanangiriza iki gihugu cy’igituranyi hejuru y’ibi ngibi.

Ku wa mbere tariki ya 19 Kanama, igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko cyasuzumye igisasu cyo ku bwato kirasa mu ntera y’ibilometero 500, bikurikirwa n’inkuru ya Koreya ya Ruguru yavuze ko iy’Epfo yagerageje indege z’intambara za F-35A kandi ifite umugambi wo kumurika izindi nkazo 40 bitarenze mu 2021. Izi ndege zikorwa n’uruganda rwa Lockheed Martin Aeronautics rwo muri Amerika.

Mu bya girikare, Koreya ya Ruguru ishyigikiwe cyane n’Ubushinwa ndetse n’Uburusiya. Ibitangazamakuru by’ibihugu by’Ubushinwa na Koreya ya Ruguru byatangaje ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano yo kongera imbaraga z’ibisirikare.

Kongera imbaraga z’ibisirikare bivuze guhana intwaro zigezweho, kuzigerageza na byo bikazamo, bya bindi Amerika ishaka ko bihagarara.

Ubushinwa bwunze mu ry’Uburusiya, ubwo Vladimir Putin na Kim Jong Un bahuye ku nshuro ya mbere muri Mata, 2019, bombi bemeranya ubufatanye mu guteza imbere ibisirikare  byabo. Guhura kw’aba bakuru b’ibihugu kwateye impungenge ku bifuzaga ko ibiganiro hagati y’Amerika na Koreya ya Ruguru byagira icyo bigeraho.

Nyuma yo guhurira muri Singapore muri Kamena, 2018 na Hanoi muri Vietnam muri Gashyantare 2019, Trump na Kim bateganya kuzongera guhura ariko igihe ntikiramenyekana. Ibiganiro nibiramuka bitanze umusaruro mwiza ku mpande zombi, byaba inzira zo gukurirwaho ibihano Koreya ya Ruguru yahawe ku bwo gucura no kugerageza ibitwaro kuva mu 2006.

hANOI
Ikiganiro Trump yagiranye na Kim mu murwa wa Hanoi/Vietnam ntacyo cyagezeho
kIM AND PUTIN
Kim yahuye na Putin nyuma y’uko ibye na Trump byari bimaze kunanirana

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *