Nyuma y’imyaka isaga 2 igihugu cya Koreya ya Ruguru kinjiye mu mabanga y’uruganda rwa filimi Sony Pictures nyuma ya filimi isekeje igaragaza iyicwa rya perezida Kim Jung Un yari imaze gusohora, uyu muyobozi ngo yubatse intwaro za kirimbuzi ngo zishobora gutuma asenya umujyi wa Los Angeles akanze ahantu rimwe gusa nk’uko umwe mu bari bagize ubuyobozi bwe uherutse kwitandukanya nawe yabitangaje mu kiganiro yatanze muri iki cyumweru.
“ Umunyagitugu ashobora gukanda buto akohereza missile mu mujyi wo muri California ”, uwo akaba ari Thae Yong-ho, wahoze ari ambasaderi wa Koreya ya Ruguru i London ubwo yaganiraga na BBC. Uyu yongeyeho ko ikintu gishobora gutuma Kim akoresha izi ntwaro ziteye ubwoba ari igihe yaba atekereza ko ubutegetsi bwe n’umuryango we byugarijwe nk’uko IBTimes dukesha iyi nkuru ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abajijwe niba perezida Kim ashobora kugaba igitero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi azi ko igisirikare cya Amerika nacyo cyahita cyihorera, Thae yagize ati: “ yego ”
Yakomeje agira ati: “ Azi ko naramuka abuze ubutegetsi azaba ari umunsi we wa nyuma, kubw’ibyo ashobora gukora icyo ari cyo cyose, yewe no gutera Los Angeles, kubera ko iyo umuntu azi ko azicwa uko byagenda kwose, ashobora gukora icyo ari cyo cyose. Uko niko ikiremwamuntu giteye ”.
Thae umaze amezi 8 yitandukanyije n’igihugu cye agahitamo kwerekeza muri Koreya y’Epfo, yari yabanje kuvuga ko perezida Kim azuzuza gahunda ye yo gucura intwaro kirimbuzi mu mpera za 2017, mu gihe iki gihugu cyatangaje ko kigiye gusuzuma missiles zacyo za kirimbuzi igihe icyo ari cyo cyose n’aho ari ho hose.
Yagize ati: “ Kim Jung Un azi neza ko intwaro kirimbuzi ari yo garanti y’ubutegetsi bwe. Naramuka abuze ubutegetsi ubwo azaba ari umunsi we wa nyuma. Ashobora gukora igishoboka cyose ”. Yongeyeho ariko ko urebye ukuntu ubutegetsi bwa Kim budakunzwe n’abaturage umunsi umwe bushobora kuzisanga bwahiritswe n’imyivumbagatanyo y’abaturage.
Mu 2014 nabwo umujyi wa Los Angeles wigeze gushyirwaho iterabwoba na Koreya ya Ruguru. Icyo gihe Koreya ya Ruguru yinjiye mu mabanga ya Sony Pictures nyuma yo gusohora filimi, “ The Interview ” igaragaramo abanyamahanga bajya muri Koreya ya Ruguru harimo uwahawe ubutumwa bwo kwivugana Kim Jung un.
Mu ntangiriro za Mutarama 2017 nibwo Koreya ya Ruguru yatangaje ko ishobora kugerageza igisasu cya missile gifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane bita Intercontinental Ballistic Missile (ICBM) mu cyongereza, igihe cyose n’ahantu hose Kim Jong Un azahitamo, ishimangira ko ibi byose ari ingaruka za politiki mbi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ash Carter, akaba yaratangaje ko ubushobozi bwo gucura ibitwaro bya kirimbuzi bwa Koreya ya Ruguru ari ikibazo gikomeye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa avuga ko biteguye kuzarasa bakamanura missile za Koreya ya Ruguru igihe izaba igerageje kuzigerageza.
“Tuzazirasa ari uko ziduteye ikibazo, ni ukuvuga niziza zigana ku butaka bwacu cyangwa ku bw’inshuti zacu,” uwo ni Carter mu kiganiro Meet the Press na NBC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




