Perezida wa Koreya ya Ruguru yatangaje ko igihugu cye kitazakoresha ibitwaro kirimbuzi keretse ubusugire bwacyo ntibuvogerwa n’abandi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta.
Ibi perezida Kim Jung-un yabivuze ubwo kuri uyu wa Gatanu ushize yagezaga ijambo ku bihumbi n’ibihumbi by’abari bahagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri kongere yaryo ya mbere mu myaka 35 ishize.

Perezida Kim Jung-un yavuze ko nk’igihugu kizi ko gitunze ibitwaro bya kirimbuzi, batazakoresha ibitwaro bya kirimbuzi usibye igihe ubusugire bw’igihugu cyabo buzaba buvogerewe n’ibindi bihugu bitunze ibyo bitwaro. Yongeyeho kandi ko Koreya izuzuza inshingano zayo ku kijyanye no kudakomeza gutunganya ingufu za nikereyeri ndetse bakomeze guharanira ko ibi bitwaro byakwangizwa ku isi hose.
Kim kandi yavuze ko igihugu cye gishobora kwifuza gusubiza mu buryo umubano wacyo n’ibihugu bibangamiye umutekano wacyo, ahahise humvwa ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo.
Umunyamakuru wa Al Jazeera uri muri Koreya y’Epfo, avuga ko ibyatangajwe na perezida Kim Jung-un bitandukanye cyane n’ibyo yari amaze igihe atangaza.
Iki gihugu cyikuye mu masezerano yo kurwanya icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi mu 2003, maze mu 2006 gitangira kubigerageza.
Kuva perezida wa Koreya ya Ruguru uriho yafata ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa se mu 2011, iki gihugu kimaze kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi kabiri, ndetse n’izindi nshuro 2 yagerageje ibisasu biraswa kure.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



