Umukobwa wa Kim Jong Un yakunze kugaragara aherekeza se mu birori bikomeye bya gisirikare mu mezi ashize, bikomeza kwibazwaho ko umukobwa ukiri muto ashobora kuba arimo gutegurirwa kuzamusimbura ku buyobozi bwa Koreya ya Ruguru.
Uyu mukobwa w’umwangavu (bikekwa ko yavutse hagati ya 2012 na 2013) w’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, kuri iyi nshuro yagaragaye atwaye igifaru (tank) iruhande rwa se mu myitozo ya gisirikare, byongera kuvugwa na none ko arimo gutegurirwa kuzasimbura se.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru bya leta, Kim n’umukobwa we bombi baba bambaye amakoti y’uruhu yirabura bakunze kugaragara bambaye. Bivugwa ko uyu mwana w’umukobwa witwa Kim Ju-ae, agaragara atwaye igifaru, yasohoye umutwe ngo arebe hanze. Kim we aba yicaye hejuru y’igifaru, amwenyura kandi akikijwe n’abandi basirikare.

Lee Illwoo, impuguke ikorana na Korea Defence Network muri Koreya y’Epfo, yagize ati: “Yatwaye yerekeza imbere gusa ku muvuduko muke. Biroroshye kandi gutwara ibifaru bigezweho kandi ndatekereza ko byamworoheye gutwara kuko yari ku butaka burambuye.”
Ibiro Ntaramakuru bya Korea (KCNA) byatangaje kuri uyu wa Gatanu ko Kim yagenzuye imyitozo irimo imitwe ikoresha ibifaru n’ingabo zirwanira ku butaka, nyuma y’iminsi mike bombi bahagarikiye igeragezwa ry’intwaro zirasa za rokete ndetse bakarasisha pistolet.


