Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yakurikiranye igeragezwa ry’ubwoko bushya bw’intwaro ziyoborwa zitezweho kuzamura ingufu za kirimbuzi z’igihugu nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibitangaza.
Amakuru yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu Munsi wa Pasika, itariki 17 Mata, yaje mu gihe Koreya y’Epfo na Amerika byaburiye ko Pyongyang ishobora guhita isubukura igerageza ry’intwaro za kirimbuzi na nyuma y’uko Kim ahagaritse intego yari yarihaye yo gusubika igerageza rya misile zambukiranya imigabane zo mu bwoko bwa InterContinental Ballistic Missile (ICBM) yubuye mu kwezi gushize.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyakoreya byavuze ko igerageza ry’intwaro riheruka “rifite akamaro kanini mu kuzamura cyane ingufu z’umuriro w’imitwe ikoresha imbunda zirasa kure ndetse no kongera ubushobozi bw’intwaro za kirimbuzi”.
Ntabwo havuzwe igihe igerageza ryabereye kandi nta bisobanuro birambuye kuri misile zageragejwe nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Ikomeza ivuga ko Kim wahagarikiye iri gerageza, “yatanze amabwiriza y’ingenzi yo kongera ubushobozi bwo kwirwanaho ndetse n’ubw’ingabo zikoresha intwaro za kirimbuzi.”

Amafoto y’ikinyamakuru Rodong Sinmun yerekanaga Kim akikijwe n’abayobozi bambaye gisirikare bakoma amashyi ubwo yakurikiranaga uko igerageza rigenda.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo ariko cyemeje iryo gerageza, kivuga mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ko cyabonye ibisasu bibiri byarasiwe ku nkombe y’iburasirazuba y’Amajyaruguru byerekeza ku nyanja mu masaha akuze kuri uyu wa Gatandatu ushize.


