Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Ri Yong-ho avuga ko nta kuntu igihugu cyabo cyahagarika gukora ibitwaro bya kirimbuzi mu gihe cyoze kigifatiwe ibihano na Amerika hamwe n’umuryango w’Abibumbye.
Mu nama ya Loni, Ri Yong-ho yatangaje ko bituma Koreya ya Ruguru ikomeza gutakariza icyizere Amerika, kandi bamaze igihe kirekire basaba gukurirwaho ibihano.
Ku ruhande rwa Amerika iyobowe na Perezida Trumpa, bavuga ko ibihano byafatiwe Koreya ya Ruguru bigomba kugumaho kugeza igice cyose izaba yahagaritse ibitwaro bya kirimbuzi ikora.
Ubwo Perezida Trump na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru bagiranaga ibiganiro mu kwezi kwa Gatandatu, Kim yari yizeje ko bagiye guhagarika umushinga wabo wo gukora ibisasu, bakaba nta cyo bari bakora kigaragaza ko bahagaze.
Min. Ri Yong-ho yagize ati “Mu gihe nta kizere dufitiye Amerika, ntituzagira icyizere ku bijyanye n’umutekano w’igihugu cyacu muri ibi bihe. Mu gihe biri uko nta kuntu tuzabanza kwiyambura ibirwanisho. Abibaza ko ibihano bishobora gutuma dupfukama ni nk’indoto z’abantu batatuzi neza”.
Mu gihe Koreya ya Ruguru na Amerika bitava ku izima, ngo kimwe kivaneho ibihano ikindi gihagarike gukora ibitwaro bya kirimbuzi, BBC itangaza ko abakuru b’ibi bihugu bateganya kongera guhura vuba.


