Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyakoze umuti utavura sida gusa, ahubwo umuti ushobora no gukiza Ebola na Cancer niba ibyatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’iki gihugu ari ibyo kwizerwa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rikaba rivuga ko uyu muti wakozwe mu gihingwa kitwa ginseng gikurira mu ifumbire kikavangwa n’ibindi bintu ariko ntihasobanuwe uruvange rugize uyu muti.
Perezida wa Koreya ya Ruguru ufatwa nk’umunyagitugu mu muryango mpuzamahanga ukunze kwigamba ibyo aba yagezeho, avuga ko uyu muti uzaba uterwa mu rushinge kandi uzamenyekana ku izina rya kumdang-2 nk’uko tubikesha The Independent.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara Dr Jon Sung Hun avuga ko abashakashatsi binjije ikintu kiva mu butaka kidakunze kuboneka bita REE mu gihingwa twavuze bita gingseng.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




