Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyongeye kugeragereza ibisasu bya missiles biraswa bugufi mu Nyanja y’u Buyapani nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ingabo muri Koreya y’Epfo. Iri gerageza rishya rikaba ngo rishobora kongera umwuka mubi hagati y’iki gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika no gukoma mu nkokora ibiganiro bikomeje ku bitwaro bya kirimbuzi.
Biravugwa ko ibisasu byinshi byarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu hagati ya 9h06 na 9h27, ku ruhande rw’uburasirazuba bwa Koreya ya Ruguru ku cyambu cya Wonsan. Ibyo bisasu byakoze urugendo rw’ibirometero hagati ya 70 na 200 byerekeza ku Nyanja y’u Buyapani nk’uko bishimangirwa na minisiteri y’ingabo ya Koreya y’Epfo.
Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ibisasu ku nshuro ya mbere nyuma y’igerageza yakoze mu Ugushyingo 2017 igerageza missile yise Hwasong 15 ifite ubushobozi bwo kugera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri rusange, ngo Koreya ya Ruguru ntiyarenze ku isezerano ryayo ko itazongera kurasa ibisasu biraswa kure ariko ngo n’ubu ni ubushotoranyi.
Nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, ngo Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un ngo yaba ashaka gushyira igitutu kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugirango zigaragaze kwiyoroshya mu biganiro ku icurwa ry’ibisasu bya kirimbuzi byahagaritswe nyuma y’inama itaragize icyo igeraho yabereye i Hanoi muri Viet Nam muri Gashyantare.
Iri gerageza rishya ry’ibisasu rya Koreya ya Ruguru ngo rikaba rishobora kuzura umujinya wa Perezida Donald Trump ndetse rikarushaho kwegezaho isubukurwa ry’ibiganiro.


