Koreya yahakanye ibyatangajwe n’uwiswe maneko w’u Rwanda wafatiwe i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’igihugu cya Korea y’Epfo mu Rwanda yateye utwatsi ibiherutse gutangazwa n’uwitwa Rucyahintare Cyprien, bimaze iminsi bivugwa ko ari umusirikare w’u Rwanda wafatiwe mu Burundi yagiye kuneka, ivuga ko ari ibihuha.

Igipolisi cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize nibwo cyerekanye uyu Rucyahintare Cyprien cyavugaga ko ari caporal mu ngabo z’u Rwanda cyataye muri yombi ari mu bikorwa by’ubutasi mu Burundi.

Nyuma yo kumugaragariza itangazamakuru yagiranye ikiganiro naryo avuga ko yari umusirikare mu kigo cya Gabiro mu Rwanda, yemeza ko yagiye mu Burundi atumwe kuneka ndetse anavuga ko u Rwanda rutoza abashaka gutera u Burundi rufatanyije na Koreya y’Epfo.

joseph
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita

Nyuma yo kumugaragaza, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bubinyujije ku muvugizi wacyo, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, cyamaganye aya makuru kivuga ko kitazi uwo musirikare ndetse ibivugwa ari ibirego bya cyana.

Igihugu cya Koreya nacyo kuri uyu wa Mbere cyanyomoje ibyavuzwe na Rucyahintare by’uko ingabo za Koreya ari zo zitoza Abarundi ndetse n’Abanyarwanda mu bigo bya gisirikare bya Gabiro na Nyungwe.

RUCYAHINT
Rucyahintare wavuze ko ari maneko w’u Rwanda

Ushinzwe ibikorwa muri ambasade ya Koreya mu Rwanda, Dong Ku Lee yahakanye yivuye inyuma aya makuru avuga ko ari ibihuha gusa. Yavuze ko igihugu cye ntaho gihuriye n’ibyavuzwe n’uyu mugabo. Kuri we, ngo ibirego nk’ibyo ahubwo bishobora guhungabanya umubano mwiza wari usanzwe hagati y’Abanya-Koreya n’Abarundi, ndetse bikagira n’ingaruka ku mutekano w’Abaturage ba Koreya baba mu Burundi nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./ B wiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *