Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo ivuga ko ku wa 1 Mutarama 2022, umuturage utaramenyekana yabashije kwambuka ubutaka budakandagiramo abasirikare buzwi nka DMZ butandukanya iki gihugu na Koreya ya Ruguru, burimo ibyago byinshi by’urupfu bitewe n’uko buba butabyemo ibisasu byinshi kandi burimo na senyenge zirimo umuriro w’amashanyarazi.
Iyi Minisiteri ivuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka ibarirwa muri 30 yanyuze mu burasirazuba bwa DMZ aturutse muri Koreya y’Epfo ajya mu ya Ruguru, ntiyabonwa, aza kugaragara hashize amasaha atatu ubwo camera za CCTV zamufataga amashusho, muri ako kanya hatangira kumvikana impuruza.
Ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo biravuga uko ubuhanga uyu muturage yaba afite mu myitozo ngororamubiri ari bwo bwaba byatumye abasha kwambuka aha hantu, nta kibazo agize.
Nk’uko Reuters ibivuga, abasirikare ba Koreya y’Epfo batangiye operasiyo yo gushakisha uyu muturage saa tatu n’iminota 20, bahagarika igikorwa saa yine n’iminota 40 ubwo bageraga hafi y’ubutaka bwa Koreya ya Ruguru bataramubona.
Ku rundi ruhande, iyi Minisiteri ivuga ko camera za CCTV zerekanye abasirikare bo muri Koreya ya Ruguru bamufashe baramuherekeza.
Kuri uyu wa 3 Mutarama, Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yatangaje ko byashoboka ko uyu muturage ari umwe wabashije kwambuka aturutse muri Koreya ya Ruguru mu Gushyingo 2020.
Yagize ati: “Ubuyobozi burakeka ko uyu muntu ari umunya-Koreya ya Ruguru ari waratorotse, ubu buri gukoraho ubusesenguzi. Amashusho aragaragaza ko baba basa, kandi banambaye kimwe n’uwigeze gutoroka Koreya ya Ruguru mu 2020.”


