Koscielny yemeje ko Arsenal ifite amahirwe 5% yo gutsinda Fc Barcelona

Sangiza iyi nkuru

Laurent Koscielny usanzwe akinira Arsenal yemeje ku mugaragaro ko ikipe akinira ifite amahirwe agera kuri 5% yo gutsinda Fc Barcelona mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu taliki 16 Werurwe 2016.
Mu mukino ubanza Barcelona yihanangirije Arsenal 2-0,ubu hateganyijwe undi mukino wo kwishyura ukaba wanashyuhije imitwe y’abakinnyi ku mpande zombi ndetse n’abafana.
bwiza.com
Yagize ati:”nta gihunga dufite nk’icyo twari dufite ubwo twari twahuye ku mukino ubanza dore ko twari turi mu maboko y’ikipe ya mbere ku isi.
kugeza ubu, nkurikije ibarurishamibare abantu bagenda bakora ringaragariza ko amahirwe dufite yo gutsinda Barca agera kuri 5% kandi biragoye kubaca mu rihumye ariko biranashoboka da!”
“murabizi ko tuzaba dukina n’abakinnyi b’isi, ndetse n’ikipe ya mbere nta wabihakana kandi ifite ubutatu,ubwo rero turamutse dutsinze byaba byiza tukitwa indashyikirwa”.
Yakomeje agira ati: “mu ntangiro za Champions League twakinnye umupira ugaragarira buri wese kandi urimo ubuhanga, ntekereza ko dushobora no kongera kwigaragaza imbere y’abakunzi bacu, kandi tuzakomeza turusheho kurwana kigabo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo”.
Benshi bakomeje kwemeza ko uko byagenda kose Arsenal itazakomeza kuko ntiyatsinda Barca ibito 3 ku busa nk’uko ibisabwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *