Ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi hahuriye abayobozi bahagarariye ibihugu byombi

Sangiza iyi nkuru

Ku mupaka wa Gasenyi-Nemba w’u Rwanda n’u Burundi, hahuriye abayobozi b’intara bo muri ibi bihugu byombi, bagiranye inama igamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi wasubiye mu buryo bwiza.

Abahuye ni Guverineri Albert Hatungimana w’intara ya Kirundo mu Burundi na babiri bo mu Rwanda; Alice Kayitesi w’intara y’Amajyepfo na Gasana Emmanuel w’intara y’Iburasirazuba nk’uko byemejwe na Radio Rwanda.

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, by’umwihariko igisirikare n’igipolisi; ku mpande zombi.

Abayobozi b’intara zo mu Rwanda baherukaga guhurira mu nama mu Kwakira 2021, bahamya ko ari ngombwa ko ibihugu byongera kubana neza nk’uko byahoze mbere y’umwaka w’2015.

Bahuye nyuma y’aho Leta y’u Burundi ifunguye imipaka yose y’iki gihugu n’u Rwanda mu mpera za Nzeri 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *