Abagize inteko ishinga amategeko ya Uganda barasaba guverinoma kugira icyo ikora ku cyo bise gucengera ku butaka bwa Uganda kw’igisirikare cya Sudani y’Epfo.
Depite Tom Aza Alero wo mu ishyaka NRM, avuga ko abagabo bitwaje intwaro bagera ku 100, bakekwaho kuba ari ingabo za Sudani y’Epfo, bambutse umupaka banyuze mu giturage cya Bari, mu Karere ka Moyo kuwa 11 Werurwe 2018, bakiba amatungo arimo inka, ihene n’intama.
Hon. Aza kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 13 Werurwe, akaba yarabwiye inteko ishinga amategeko ko ibi byateje impfu z’abantu abandi bagata ibyabo, ndetse amashuri agafunga. Kubera ibi kandi ngo abaturage ba Moyo no mu turere bituranye bakomeje kubaho mu bwoba.
Uyu mudepite, nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga, arasaba guverinoma gufungura ibindi birindiro by’ingabo za Uganda, aha hantu ndetse ikohereza umutwe wa polisi ushinzwe kurwanya ubujura bw’amatungo gufasha igisirikare kurinda umupaka wa Uganda na Sudani y’Epfo.
Yasabye guverinoma kandi gukurikirana amatungo yibwe akagarurwa cyangwa igaha ingurane abaturage.
Undi mudepite witwa Bernard Atiku we yahishuye ko ibyo bitero byo kwiba amatungo bitasize utundi turere duturiye umupaka na Sudani y’Epfo.
Avuga ko abaturage ba Koboko, Arua, Zombo, Nebbi, Amuru na Kitgum nabo babayeho mu bwoba, bitewe no kuba impande ziri mu ntambara muri Sudani y’Epfo zikunze kwinjira ku butaka bwa Uganda zifite intwaro ndetse bikaba byaratumye abaturage ba West Nile bata ingo zabo.
Uyu mudepite akaba yaneruye akavuga ko hashobora kuvuka intambara hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo guverinoma itagize icyo ikora kuri iki kibazo mu maguru mashya.
Hon. Olanya Gilbert uva mu ishyaka FDC, we avuga ko iki kibazo cyarushijeho gukomera bitewe n’impunzi zituruka muri Sudani y’Epfo zanze kuba mu nkambi zagenewe.
Hon. Olanya ati: “Naho Depite Theodore Ssekikubo wo muri NRM, ngo iki kibazo cyo muri West Nile kigomba kwitabwaho nk’ikibazo cy’igihugu kuko kireba ibihugu bibiri.
Yavuze ko niba abantu bitwaje intwaro binjiye mu gihugu bakiba ibintu, bakica abaturage, bikwiye gutera impungenge guverinoma kandi hagafatwa ingamba zo kurinda abaturage n’ibyabo.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’umutekano, Kania Obiga, yemeje ko koko ibi bitero byagabwe n’abantu bitwaje intwaro baturutse muri Sudani y’Epfo, yongeraho ko igipolisi n’igisirikare byoherejwe gukurikirana abateye ariko ngo bigasanga bari bitwaje intwaro ziremereye.
Yavuze ko basubiye inyuma ariko bakabona umusada uvuye Gulu, kuri ubu aha hantu hakaba hatekanye kandi abateye bakaba bakurikiranwe.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


