Ku myaka 10 imaze ishinzwe, korali Christus Regnat yishimira urwego igezeho

Sangiza iyi nkuru

Buri mwaka ku munsi mukuru wa Kristu mwami, korali Christus Regnat yizihiza isabukuru y’igihe imaze ishinzwe. Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze yogeza ivugabutumwa rya gikristu gatorika kuva yashingwa mu mwaka wa 2006.
[ad id=”44145″]
Iyi korali yashingiwe muri centre Christus, abayibamo bishimira ko yabafashije guhindura ubuzima bwabo mu buryo bw’umwuka ndetse no gutanga ubufasha butandukanye ku batishoboye; harimo gutangira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye bikorwa buri mwaka n’ibindi bikorwa byo kwita ku batishoboye.

rw1_0762
Korali Christus Regnat yari yabukereye muri paruwasi Regina Pacis/ Remera

Bizimana Jeremie ushinzwe imiririmbire muri iyi korali, agaruka ku cyatumye bayishinga yagize ati, “Mu byukuri aho igitekerezo cyo gushinga iyi korali cyaturutse, ni uko hari igihe haburaga abantu baririmba mu misa bityo twiyemeza kuyitangiza…m u bindi twishimira ni ugutera imbere kw’iyi korali, kuko ikimara gushingwa; mu mwaka ukurikiyeho twahise tujya gukorera igitaramo i Burundi.”
rw1_1043
[ad id=”44145″]
rw1_1020
Nubwo yatangiranye n’umubare w’abantu batarenze 25, kuri ubu korali Christus Regnat yishimira iterambere igezeho yaba ku kwiyongera kw’abanyamuryango bamaze gusaga ijana; no ku bikorwa by’iyogezabutumwa. Imaze gushyira hanze imizingo itanu (Album 5) y’indirimbo z’amajwi n’ibitaramo bitandukanye ikora bikabikwa mu buryo bw’amashusho.
rw1_1626
Padiri Ntabyera Charles yafatanyije n’umuyobozi wa korali Nyaruhirira Alice gukata umutsima

[ad id=”44145″]
rw1_1421
Padiri Ntabyera Charles. umusaza Bernard; umuyobozi wa korali Nyaruhirira Alice n’umunyamuryango wa korali Dukundane Jean de Dieu

Bamwe mu batanze ubuhamya bagarutse ku kamaro ko gukora umurimo w’Imana banashima ubwitange bw’abagize uruhare kugira ngo ikomere. Bernard umaze imyaka isaga 50 aririmba akanakora imirimo itandukanye mu kiriziya yagize ati, “Ndabashimiye kuba mwarakomeje mukarema Regnat kuko icyo gihe hari igice cyari kuri Chorale de Kigali ariko murakomeza murahanyanyaza…iyi korali muzayigabe no mu yandi maparuwasi no mu bindi bihugu.”
rw1_0978
[ad id=”44145″]
rw1_1382
Chorale Christus Regnat ni korali yo muri Paruwasi Regina Pacis /Remera, muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ikaba ari korali imaze kuba ubukombe mu bijyanye na muzika ikoze neza, cyane cyane mu gitambo cya Misa no mu bindi bikorwa byubaka umuntu kuri roho ndetse n’umubiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *