Snegugu Radebe ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, ni umwe mu bagize itsinda ry’ amasugi yo muri Afurika y’Epfo, avuga ko hamwe na bagenzi be, batajya bumva bashishikajwe no gukora imibonano mpuzabitsina.
Snegugu atuye mu gace ka Daveyton, abarizwa mu itsinda ry’amasugi yo muri Ekurhuleni, avuga ko kudakora imibonano mpuzabitsina nk’uko abandi biba bibashishikaje, atari uko afite uburwayi, ahubwo ni amahitamo ye.
Yagize ati “Nahisemo gukomera ku busugi bwanjye, kuko nifuza ko Imana yazampa umugisha nkabona umugabo uzampesha agaciro, tuvugwaho kuba tutazi icyo tubura mu mubiri,…”.
Arakomeza agira inama abandi bakobwa, ati “Ndagira inama abandi bakobwa kwirinda kwishora mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, bagomba kwiyubaha, bizabafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina”.

Ikinyamakuru Mamaafrica, gitangaza ko kugira ngo umukobwa yakirwe muri uyu muryango wabo, bisaba ko abanza kwipimisha, bikagaragara ko agifite ubusugi, by’umwihariko ko buri kwezi baba bagomba gupimwa, uwo basanze yarabutakaje muri icyo gihe cy’iminsi 30, akirukanwa.
Aha wakwibaza uti ‘ese kuki bamwe mu banyarwandakazi batakinezezwa no kuba amasugi? Kugeza ubu hari mvugo imeze nk’iyabaye virusi ku bakobwa bamwe na bamwe, wamubaza uti ‘ubu se uracyari isugi, akagusubiza ati “mba isugi se iwacu bararoga”.
Nubwo hari abafata kuba isugi nk’ikigaragaza umukobwa w’umunyacyaro cyangwa udasobanutse ariko igihe cyose umukobwa ashatse umugabo, agasanga yarakomeye ku busugi bwe, arabimwubahira cyane, ndetse n’ababyeyi bamureze akaba abahesheje agaciro kadasanzwe ku mukwe.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]


