Umugore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Catty Carine ukomoka mu mujyi wa Peterborough mu gihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko hari amakuru mashya yamenye ku byamubayeho ubwo yari afite imyaka 6 ubu hakaba hashize imyaka isaga 18 bityo akaba agomba kongera gukurikirana ikibazo cye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore avuga ko ubwo yari afite imyaka 6 y’amavuko yafashwe ku ngufu na se wabo utatangajwe amazina ndetse akanamujyana mu rukiko ariko urubanza rwe bakaruburizamo bavuga ko amubeshyera.
Catty akomeza avuga ko yamaze kumenya amakuru ko muri icyo gihe se wabo yatanze ibihumbi 35 by’amayero ngo adakurikiranwa urukiko rukabigira ibanga none bikaba byamenyekanye bityo akaba agiye kongera kumurega atitaye ku gihe gishize.
ikinyamakuruThe sun dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugore w’umwana umwe avuga ko yafashwe afite imyaka 6 n’amezi 8 ubwo se wabo yamusangaga iwabo akamusambanya yanabibwira nyina akanga kubimufashamo ngo bamushyikirize ubutabera bwa Peterborough bityo agahitamo kwijyanayo ari bwo ururukiko rwangaga kumukurikiranira ikibazo ruvuga ko nta bimenyetso bifatika afite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, Catty avuga ko afite amakuru ko uwo musaza yatanze ruswa itubutse yanatumye adakurikiranwa ariko ibye bikaba bigiye gukemuka.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail yameckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


