Ku myaka 24, umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina ntiyumva uburyohe

Sangiza iyi nkuru

Mfite imyaka 24, sindarushinga. Ariko kandi nigeze gukundana n’abahungu bake ndetse tunakorana imibonano mpuzabitsina kandi bigenda neza. Nyuma yaho, mfite imyaka 22, naje gusohokana n’ikigabo kimwe, maze kiza kumfata ku ngufu.
Niyibuka kimaze kumfata ndambaraye ahongaho, numva nabaye umwanda kandi nabaye n’igikoresho. Kuva ubwo nagerageje gukundana n’abandi bahungu, ariko bikananira kubagira inshuti nyazo kuko numvaga binteye ubwoba. Nyamara ubu hashize amezi atatu mpuye n’umuhungu mwiza cyane, utandukanye n’abo bose, ku buryo numva naramukunze pe!
D
Ariko naratunguwe tugerageje gukorana imibonano mpuzabitsina ngasanga bidashoboka! Kugeza ubu simbyumva habe na mba! Mbere ntarafatwa ku ngufu nakoraga imibonano nta kibazo, ariko kuri ubu nyuma y’icyo kibi cyambayeho, nihuriye n’umusore udasanzwe, none byananiye kubikora! Ese hari ikintu cyaba gikiza ibikubaho nyuma yo gufatwa ku ngufu koko?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *