Ku myaka 50, Janet mushiki wa Michael Jackson yibarutse umwana wa mbere

Sangiza iyi nkuru

Ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2017, nibwo Janet Jackson yibarutse umwana we w’imfura yabyaranye n’umunyemari, Wissam Al Mana, ukomoka muri Qatari.
Uyu mwana wavutse mu cyo ababyeyi be bombi bise ko ari ibitangaza, bitewe n’imyaka nyina yari agize nta kizere yaragifite ko azabona ikibondo, bahise bamwita Eissa Al Mana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mukuru wa Janet Jakson nawe uzwi cyane mu ruhando rwa muzika muri USA, yagaragaje ibyishimo yatewe n’ibyo bitangaza, aho yagize ati: “Jan na Wissam bibarutse umwana mwiza w’umuhungu”.
Ashima Imana anagaragaza umunezero, Janet Jacksona yagize ati: “Muraho nshuti zanjye, cyari cyo gihe ariko ndacyumva….urukundo rwanyu n’amasengesho biracyandimo, murakoze kandi ngiye gukora neza”.
12
Mu Ukwakira 2016, nibwo Janet yatangaje ku mugaragaro ko atwite, ariko abitangaza anavuga ko arembye.
Janet Jackson ubu ni umubyeyi w’umwana umwe, ku myaka ye 50, dore ko yavutse mu 1966, yashakanye n’abagabo 2 bose bagatandukana nta mwana babyaranye, uyu Wissam Al Mana wabashije kumubyaza, bashakanye muri 2012 ari umugabo we wa 3.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Janet Jackson ni mushiki wa Michael Jackson, azwi cyane nk’umuhanga mu kwandika indirimbo, kuririmba, kubyina, gukina no gukora film by’umwihariko akanaba umushoramari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *