Umuhoza Daphrose w’imyaka 51 y’amavuko, uririmba indirimbo zihimbaza Imana za Kiliziya Gatolika n’iz’umuco Nyarwanda (Abageni,intwali,…) avuga ko azanye imbaraga zidasanzwe mu muziki Nyarwanda.
Aganira na Bwiza.com, Daphrose yatangaje ko azanye izindi mbaraga ndetse ko ubuhanzi bwe yabutangiye mu mwaka w’1995, ati: “naraziririmbaga nkazibika mu nyandiko (mu ikayi) ariko ntarazishyira hanze”.
Abajijwe ingamba azanye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda yasubije agira ati: “ Ni ugufatanya n’abandi mu guteza imbere umuziki Nyarwanda cyane cyane dutanga ubutumwa, nkanjye by’umwihariko mbutambutsa mu ndirimbo zanjye zo guhimbaza Imana ndetse no gushimangira umuco wacu wa Kinyarwanda ”.

Akomeza ashimangira ko inganzo ya mbere yayihawe n’Imana gusa na none ko yajyaga anabona se aririmbira inka, kuko yagiranga inka nyinshi.
Ati: “ yaririmbiraga inka ze, nkabona yahimbawe, avuga amahamba yazo zikamukurikira zivumira, nkeka ko iyo adapfa ubu rwose nawe abarya ay’o kuzivugira mu makwe ”.
Daphrose yagerageje gushyira hanze umuzingo w’amajwi (Album Audio) yise “ Turaje nyirimpuhwe ” ugizwe n’indirimbo 10, izo amaze kuririmba zirenga 15 yazishyize no ku masoko.
Uko indirimbo ze zigenda zimenyekano ni nako atumirwa mu birori n’amakwe agashyushya ibirori, gusa akaba yifuza gutera imbere ubutumwa bwe bukagera kure hashoboka bukaba bwanarenga imbibe z’u Rwanda.
Asoza, icyo atangariza abafana be ni ugukomeza kumushyigikira banakundisha abandi ibihangano bye, by’umwihariko ko mu mishinga afite ari hafi no kubakorera amashusho (video) z’izo ndirimbo ze.
Muri uyu mwaka kiliziya Gatolika yahariye umwaka w’impuhwe z’Imana, nk’umuhanzi ufite ibihangano biganisha ku mpuhwe z’Imana yizeye ko abakilisto bazakurikirana ubutumwa burimo ndetse bakanakira impuhwe z’Imana.
Ati:“ Icyo mbasaba ni ukurushaho kuzirikana noneho bikabafasha kwakira impuhwe z’Imana”.
Akaba atanga ubutumwa ku bandi bahanzi bagenzi be abasaba kwirinda kuvangavanga indirimbo z’umuco wa Kinyarwanda n’iza kizungu, kandi banakora indirimbo zifite ubutumwa bwiza bunubaka igihugu.
Daphrose amaze kumenyekana ku ndirimbo nka Nezerwa, Mpuhwe z’Imana, Inzira nziza, Iyizire kirezi,Uru rugo rutanga abageni (indirimbo yo gutanga abageni), Ntwali z’u Rwanda turabashima,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


