Ni umugabo witwaga Fidèle Nibizi w’imyaka 55 y’amavuko, wari utuye muri komine Buganda, intara ya Cibitoke ho mu Burundi, uyu mugabo akaba yarishwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata, nyuma y’igihe kirekire avugwaho amarozi.
Mu gihe inzego z’ubuyobozi zivuga ko zatangiye iperereza ku rupfu rwe, bitangazwa ko yarashwe n’abantu bataramenyekana, bamurasa mu ijoro saa tatu aho bari bamuteye atashye.
N’ubwo bwose yishwe, ngo yari yarashyizwe ku iterabwoba abwirwa ko azwica kubera amarozi bamushinjaga.
Umuyobozi wa komine Buganda akaba ariwe watangarije itangazamakuru ko batangiye gukora iperereza ngo hamenyekane iwivuganye uwo musaza.

Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


