Umusaza witwa Abdul Majeed Mengal w’imyaka 70 y’amavuko ukomoka mu gace ka Quetta mu gihugu cya Pakistani, ni umwe mu bantu babyaye abana benshi ku isi n’abagore barenze umwe, aho uyu musaza amaze kugeza ku bana bagera kuri 54 yabyaranye n’abagore 6 gusa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko yatangiye kubyara kuva akiri umusore kuko mu bwana bwe yaranzwe n’ingeso yo kuryamana n’abagore hafi ya buri munsi.
Abdul Majeed, avuga ko kugeza ubu asigaranye abahungu 20 n’abakobwa 24 n’abagore 4 gusa kuko abandi bapfuye.

Mu buzima busanzwe, uyu muryango utunzwe n’umuceri ndetse n’imboga rwatsi, uyu musaza uwutunze akaba abeshejweho no gutunda ingeri z’ibiti.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku myaka 18 gusa, nibwo uyu musaza yarongoye umugore wa mbere hanyuma aza kumushakiraho abandi bagera kuri 5 ndetse akabitaho nk’abagize umuryango we.

Avuga ko kugeza ubu imbaraga zimaze kumushirana ku buryo atakibasha kwita ku muryango neza uko bikwiye, bityo zimwe mu nshingano akaba yaramaze kuzishyira mu maboko y’umuhungu we mukuru ubu ugize imyaka 32 ndetse akaba yaranamutoje kwita ku muryango kuva akiri muto.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko abagore be 2 n’abana bagera kuri 12 bishwe n’umukeno kuko barwaraga akabura uko yabitaho ndetse abo bana bakaba baragiye bapfa bakiri bato kuko bari bataragira ubushobozi bwo kwirwanaho.
Uyu muryango uje wiyongera ku wari usanzwe uzwi guhera mu myaka yashize wo mu gihugu cy’u Buhinde, aho Ziona Chana ari we umukuru w’uwo muryango wagutse ku buryo budasanzwe. uyu muryango ukaba wari ugizwe n’abana 94, abagore 39 n’abuzukuru 33, bose hamwe bakabana mu nzu y’ibyumba bigera ku 100.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


