Ku myaka 73 y’amavuko, yabeshyewe ko yasambanyije ingurube

Sangiza iyi nkuru

Sharon Hamilton, w’imyaka 54 y’amavuko ndetse unazwi mu ruhando rwa film, nyuma y’inshuro nyinshi agezwa imbere y’urukiko byaje kurangira ahanishijwe amande y’amapawundi ibihumbi 230 azira kubeshyera umusaza w’imyaka 73 gusambanya ingurube.
[ad id=”44145″]
Anton Barkhuysen, w’imyaka 73 niwe wabeshyewe kurongora ingurube akaba ari umuturanyi wa Sharon wamuharabitse, biturutse ku makimbirane bari bafitanye amaze igihe kirekire, nk’uko ikinyamakuru Metro kibitangaza.

Anton
Anton Barkhuysen, w’imyaka 73 waharabitswe

Barkhuysen, umusaza wubatse utuye mu gace ka Tregolls (Cornwall) mu gihugu cy’Ubwongereza, yahanaguweho icyaha n’umucamanza, Mr Justice Warby ndetse anahabwa aya mapawundi ibihumbi 230, ko icyaha yashinjwaga nta shingiro gifite ahubwo ari uburyo bwo kumutoteza no kumuharabika.
Uyu musaza uvuga ko izina rye ryangijwe ndetse ko bigoye kuba icyasha yambitswe cyasibangana mu mitwe y’abantu bari bamuzi mu gace atuyemo, anavuga ko uyu mugore yamusangaga ahantu hose no mu rusengero akavuga ko yasambanyije ingurube.
[ad id=”44145″]
Sharon, nk’umuntu usanzwe uzwi kubera gukina film, ngo yakwirakwije iyi nkuru y’igihuha ahantu hose akanumvwa na benshi kubera ko azwi, agera naho yasabaga abaturage kujya barinda abana babo, ababuza kwegera uyu musaza.
Uyu musaza yagize ati: “inshuti zanjye n’umuryango barabizi ko ari igihuha ariko si ko abantu bose babizi” akaba ashimangira ko byinjiye mu mitwe y’abantu ndetse bizamugora kugirango bibavemo.
sharon
Sharon Hamilton, wabeshyeye umusaza kuryamana n’ingurube

Sharon azwi cyane muri film y’uduce (TV series Doc Martin) mu gihugu cy’Ubwongereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *