Ku myaka 99, umukecuru yisabiye kwambikwa amapingu no gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru Annie w’imyaka 99 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Nimègue mu gihugu cy’u Buholandi yasabye inzego z’umutekano ko zimwambika amapingi ndetse akajya no mu buroko mu rwego rwo kugera ku ndoto ze.
Uyu mukecuru avuga ko yari afite indoto zo gukandagira mu munyururu cyangwa ahandi hantu hanafungirwa abantu by’agateganyo ariko by’umwihariko ngo akaba ashaka amafoto yo gusiga n’amara gupfa akazabera urwibutso abazamubona.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musaza avuga kandi ko ibi yabikoreye kugira ngo arebe niba koko ashobora kwambara amapingu ku kigero agezeho ndetse no kuba amafoto ye azabiwa abantu bakajya bayareba.
Annie yongeraho ko ibi yabikoreye kuzuza umubare w’ibyo yagombaga kugeraho mbere yo kuzuza imyaka 100 ndetse akaba avuga ko bizagira icyo bimarira abazamubona nyuma yo gupfa. Yagize ati “nari mfite indoto zo kugera mu buroko nanjy nkareba uko hamera.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *