Ku myaka ye 11, yanditswe mu gitabo cy’amateka kubera impano idasanzwe yo gucuranga

Sangiza iyi nkuru

Umwana witwa Matthew Smith wo mu gihugu cy’u Bwongereza yaciye agahigo ko kuba ari we mwana ubaye uwa mbere mu bijyanye no gukora umuziki, aho kugeza ubu azi gucuranga ibicurangisho hafi ya byose bw’umuziki bibaho ndetse no kuyobora indirimbo ku myaka ye 11 gusa y’amavuko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana ahawe igihembo cyo kwandikwa mu gitabo cy’amateka kizwi nka Record, azi gucuranga ibyuma birimo violin, viola, piano, ingoma, gitari n’ibindi. Kuri ubu ni umwe mu bantu bakenerwa cyane muri kiriya gihugu kuyobora ibitaramo mu bijyanye no kuririmbisha abantu baba abakuru cyangwa abatoya.
prod-swns_child_conductor_06
Matthew Smith avuga ko yatangiye kwiyumvamo iyi mpano yo gucuranga no kuyobora indirimbo kuva afite imyaka 7 gusa y’amavuko, ubu ku myaka 11 gusa akaba abasha kwitabira ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye mu gihugu aho bamushakira icyo ahagararaho mu gihe cyo kuyobora indirimbo kuko aari muto.
Avuga kandi ko byamaze kwinjira mu maraso ye ku buryo nta kindi ateganya kuzakora mu buzima bwe kitari inzira yahisemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yatangiye ayobora indirimbo z’abana kugeza ubu akaba adatinya no guhagarara imbere y’abasaza n’abakecuru baririmba cyangwa bacuranga mu njyana zituje, mu bitaramo, mu nsengero n’ahandi hatandukanye.
Avuga kandi ko yabyitoje kuva akimara kubyiyumvamo ndetse akanagerageza kwegera ababyigisha ubundi nawe agahangana no kwishakishiriza ibye ku buryo ibyo akora kugeza ubu ari bacye babikora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *